Amavubi na Harambee Stars baguye miswi mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi na Kenya banganyije igitego 1-1
Amavubi na Kenya banganyije igitego 1-1

Ikipe ya Kenya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11 w'umukino, cyatsinzwe na kapiteni w'iyi kipe Michael Olunga, nyuma y'umupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Emery Mvuyekure awukuramo ariko ntiyawugumana, ba myugariro Rwatubyaye na Salomon Nirisarike basiganira ku mupira Olunga ahita abatsinda igitego.

Ku munota wa 21 w'umukino Amavubi yaje kwishyura igitego ku mupira wari uvuye kuri Haruna Niyonzima, ugeze mu rubuga rw'amahina ba myugariro ba Kenya ntibabasha gukiza izamu , Rwatubyaye Abdul ahita awohereza mu izamu.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira rutahizamu Byiringiro Lague gukomereka ahita ajyanwa kwa muganga, aza gusimburwa na Meddie Kagere.

Mu gice cya kabiri cy'umukino umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka ebyiri, aho Twizeyimana Martin Fabrice yasimbuye Muhire Kevin, naho Twizerimana Onesme asimbura Haruna Niyonzima.

Abakinnyi umutoza Mashami Vincent yabanje mu kibuga

Mvuyekure Emery , Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna,Muhire Kevin, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Byiringiro Lague ntiyabashije kurangiza umukino yo gukomereka
Byiringiro Lague ntiyabashije kurangiza umukino yo gukomereka




source : https://ift.tt/3DOxvxg
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)