Amahano aragwira! Umugabo amaze kubyarana na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwimukira ukomoka muri Repubulika ya Bénin, Adamu Sabi Sime, amaze kubyarana na nyina  gatatu, byatumye Leta ya Nigeria itabyishimira. Mu minsi ishize yafashwe n'ubuyobozi bwa Leta ya Kwara ya Nijeriya, ishinzwe umutekano n'ingabo z'igihugu (NSCDC).


Umuvugizi wa NSCDC, Babawale Afolabi, ibi yabitangaje mu magambo ye i Ilorin ku wa gatandatu, tariki ya 11 Nzeri, aho yemeje  ko Adamu  yateye inda nyina akaba aheuka kwibaruka umuhungu. Ati: 'Ku wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021, umuyobozi w'akarere ka Mosne mu gace k'ubutegetsi bw'akarere ka Kaiama, yavuze ko igikorwa cy'ubusambanyi cyakozwe na Adamu Sabi Sime na nyina, Fati Sime, kandi umwe abyara undi, ibintu bakoze igihe kirekire aho babyaranye gatatu.'

Ati: 'Abagabo bo mu ishami ry'ubutasi n'abakozi ba NSCDC i Kaiama, bihutiye kugira icyo bakora kandi ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko uyu mubyeyi (Fati) afite abana batatu yabyanye n'umuhungu we Adam ".

Amahano uyu mugore yakoze we n'umuhungu we ntiyagarukiye aho, kuko irindi genzura ryerekanye ko murumuna w' ushinjwa, ni ukuvuga undi muhungu w'uyu mugore, na we yemejwe ko yaryamanye nawe (na nyina). Ubuyobozi bwa NSCDC bwanavuze ko uyu mubyeyi n'abahungu be bombi badafite impapuro za ngombwa zo kuguma muri Nijeriya, ariko  bashyikirijwe Serivisi ishinzwe abinjira n'abasohoka muri Nijeriya, kugira ngo basubizwe iwabo vuba na bwangu kuko bakoreye amahano muri Nigeria.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109476/amahano-aragwira-umugabo-amaze-kubyarana-na-nyina-ubugira-gatatu-109476.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)