Aline wavuganye bwanyuma na Jay Polly wanagaragaye mu mu ndirimbo ye 'AKANYARIRAJISHO' yavuze ijambo ryanyuma yamubwiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Aline wanabaye umujyanama wa P Fla yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv ,avuga ko kuwa mbere kuwa Mbere w'iki cyumweru yavuganye na Jay Polly bamaze imyaka 10 baziranye ariko atari azi ko ari bwo bwa nyuma bavuganye kuko yatunguwe no kubyuka ku wa Kane yakirizwa inkuru y'uko yaraye apfuye ku wa Gatatu. Jay Polly ngo bavuganaga yifitiye icyizere amubwira ko bigiye gutungana agataha, gusa ngo ntabwo yari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

Yagize ati 'Narabyutse nsanga bambuze ariko sinamenya uwo ari we, bongera kumpamagara numva ni Joshua, arambwira ngo ngiye kuza ibyange ndabona bigeye kugera ku musozo ariko sinari nziko agiye kuza muri buno buryo, yumvaga ko agomba gutaha kuko iminsi 30 yari yararangiye, hanyuma koko yatashye.'

Akomeza ati 'Urumva yavugaga ko ngo ubutabera buzakora akazi kabwo, we yumvaga ko arengana wenda kuko yanavuze ko urumogi atari urwe ari urwo bazanye iwe, ko urwo bamusanzemo ari urwa kera, ariko na none ubutabera nicyo bumaze bugomba kubanza gutohoza neza niba ari byo cyangwa atari byo, tuganira bisanzwe ambwira ngo ava muri siporo akanywa icyayi, ubuzima bugakomeza.'

Avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje ari uko kuva Jay Polly yafungwa muri Mata 2021 atigeze agira amahirwe yo kumusura bitewe n'icyorezo cya Coronavirus, inshuro zose yagerageje byaranze.

Kimwe mu bintu atazibagirwa kuri uyu muraperi ni uko akibyara imfura ye y'umukobwa, yigeze kumwoherereza amafaranga ibihumbi 35 ngo agure amata.

Ati 'ndibuka nkibyara umukobwa wanjye w'imfura ndi kwa Nyirinkwaya, mvuye mu cyumba nabyariyemo, yanyoherereje ibihumbi 35 ngo ugure amata.'

Ikindi ni uko yakundaga kumubwira ko bagomba gukora kugira ngo abana babo bazabeho neza.

Ibyo kuba barakundanye yavuze ko ntabayeho uretse kuba bari inshuti magara ariko batigeze bakundanaho na rimwe.

Yakomeje avuga ko Jay Polly abantu bamuzi nk'umunyakosa atari byo ahubwo we yakundaga kugira umwaku.

Ati 'Hari ukuntu Jay Polly yari ameze bitandukanye n'uko abantu bamufata, yego ushobora kugira umwana uhora agwa mu makosa atari uko yakunaniye ariko kubera amahirwe make agahora mu makosa bitamuturutseho ahubwo ari nk'umwaku, ku bantu bamuzi bazi ko atandukanye n'ukuntu yavugwaga.'

Ngo yari yaramaze gukura ubu gahunda yari afite hari ejo hazaza he, yateguraga uburyo yazareramo abana be babiri yabyaye.

Yahishuye ko mu ndirimbo Akanyarirajisho y'uyu muhanzi yagiyemo yamwishuye ibihumbi 300, yumvaga ari amafaranga cyane kuri we wari ufite imyaka 19 icyo gihe.

Uretse iyi ndirimbo 'Akanyarirajisho' Aline yagaragayemo, yanagaragaye mu ndirimbo 2 Dream Boys yakoranye na Jay Polly, 'Mpamariza Ukuri' na 'Mumutashye'.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aline-wavuganye-bwanyuma-na-jay-polly-wanagaragaye-mu-mu-ndirimbo-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)