Airtel Rwanda yabonye Umuyobozi mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamez wagizwe Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda yari amaze imyaka ine ayobora Airtel muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yari mu nshingano ze, yafashije Airtel kuzamura umubare w’abafatabuguzi n’abakiliya muri rusange. Hamez kandi ashimirwa uruhare rwe mu kubaka ubushobozi bwa Airtel muri RDC, cyane muri gahunda nshya zirimo internet ya 4G n’ibindi.

Ni umugabo ufite uburambe mu bijyanye n’itumanaho muri Afurika kuko yagiye ayobora ibigo bitandukanye birimo icya Econet Leo mu Burundi, Expresso muri Sénégal ndetse anaba Umuyobozi Mukuru wa Sudatel.

Hamez kandi yabaye Umuyobozi wa Celtel Congo B ndetse aba umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Celtel Africa iherereye mu Buholandi.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Raghunath Mandava, yavuze ko ashingiye ku burambe Hamez Emmanuel afite mu bijyanye n’itumanaho buzamufasha mu guha serivisi nziza Abanyarwanda.

Ati “Twizeye ko amateka ya Emmanuel n’uburambe afite mu itumanaho bimugira amahitamo meza yacu mu guha serivisi abakiliya bacu mu Rwanda.”

Raghunath Mandava kandi yashimiye byimazeyo, Amit Chawla, wari umaze igihe ari Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda ku bw’umusanzu we mu iterambere ry’iki kigo.

Airtel Africa Ltd ni isosiyete y’itumanaho, ifite ibikorwa mu bihugu 14 byo muri Afurika. Igendera ku cyerekezo cyo gutanga serivisi zihendukiye bose kandi zigezweho.

Serivisi itanga zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba, ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money. Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare igaragaza ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka, Airtel Rwanda yari ifite abafatabugizi 4.016.609.

Airtel Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

Iki kigo kandi cyafashije igihugu by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, aho cyagiye gishyiraho uburyo bwo gufasha abantu kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.




source : https://ift.tt/38MwtUe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)