Abayobozi b'amadini n'amatorero barasabwa gukangurira abayoboke bayo kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ihuriro ry
Ihuriro ry'Imiryango ishingiye ku myemerere ryemereye Leta ko rikomeje ubufatanye mu kurwanya Covid-19 binyuze mu bukangurambaga bwiswe Sindohoka

MINISANTE na RGB bavuga ko Abanyarwanda barenga 90% ari abayoboke b'idini cyangwa itorero runaka, rigomba kubafasha kwirinda Covid-19 bitagoranye nk'uko basanzwe bumva ibyo bigishwa bakabishyira mu bikorwa nta mananiza.

Ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 abantu baruvugaho ngo biraterwa n'ibyo abayobozi b'amadini n'amatorero bigisha abayoboke babo, nk'uko byatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

Yagize ati “Mu madini n'amatorero abafite ibihuha (ku rukingo rwa Covid-19) babishingira ku buyobozi bwabo. Abanyamadini ni bo bafite urufunguzo rwo kwigisha abakristu babo ko urukingo ari rwiza, rubarinda kuko na bo ubwabo barakingiwe”.

Dr Tharcisse Mpunga avuga ko urukingo rwa Covid-19 atari rwo rwagombye gutera ikibazo mu nkingo zigera kuri 14 zihabwa Abaturarwanda, akibaza impamvu bamwe barushidikanya ntibagire ikibazo ku miti cyangwa izindi nkingo zitangwa ku baturage, cyane cyane abana.

Umuyobozi wungirije w'Impuzamadini n'amatorero mu Rwanda (RIC) akaba na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim hamwe na Perezida w'Itorero ry'Aba-Presbyterienne mu Rwanda, Rev Dr Pascal Bataringaya, bavuga ko abayobozi b'amadini n'amatorero bo bamaze kwikingiza, igisigaye ari ukujya gufasha abayoboke babo.

Rev Dr Bataringaya agira ati “Twageze igihe cyo gufata urukingo dukora ubuvugizi ndetse nanjye ubwanjye nabaye mu ba mbere bikingije, urumva ntabwo umuyobozi yakingirwa ngo umukristu ashidikanye. Ijambo ry'Imana ridutegeka kubahiriza ayo mabwiriza no kuyagira ayacu,Yesu ubwe aravuga ngo ‘Naje mu isi kugira ngo babone ubuzima busesuye', uwarenga ku mabwiriza arengera ubuzima yaba yatandukiriye, twamwigisha tukamucyaha”.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi avuga ko abarimo kwanga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ikibazo cy'imyemerere bakeneye guhugurwa no guhanwa, haba mu rwego rw'itorero basengeramo ndetse no mu rwego rw'ubuyobozi bwa Leta.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

Umuyobozi w'Umuryango World Relief uhagarariye ibikorwa by'amadini n'amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, Moses Ndahiro, na we arashimangira ko barimo guhura n'abayobozi b'amadini n'amatorero bose kugira ngo bafate ingamba ku kibazo cy'ibihuha kuri Covid-19 n'urukingo rwayo.

MINISANTE ivuga ko Leta idashaka kongera gusubizaho “Guma mu rugo”, ahubwo ko hazakomeza gushakwa abafatanyabikorwa benshi batuma abaturage bose bitabira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n'ibijyanye no gufata urukingo.




source : https://ift.tt/39acHlO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)