Zari Hassan yakozwe mu jisho na Wema Sepetu kubera Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi w'umugande wabyaranye na Diamond Platnumz abana babiri, Zari Hassan ngo yabuze ibitotsi nyuma y'uko Diamond Platnumz atangaje ko akumbuye ibihe yagiranye na Wema Sepetu bakundanyeho mbere yo guhura na Zari.

Mu minsi ishize nibwo Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agace gato k'indirimbo ye yitwa 'Naanzaje' aho kaherekejwe n'amagambo avuga ko iyi ndirimbo imwibutsa ibihe yagiranye na Wema Sepetu.

Icyo gihe yagize ati 'ndebye amashusho y'iyi ndirimbo, cyane iki gice nibuka ibihe bya kera cyane( …) Igihe cy'urukundo rukomeye na we(Wema Sepetu) … Igihe twabaga twifungiranye mu cyumba icyumweru cyose, nkanga kujya muri studio gukora indirimbo, n'ibitaramo iyo byabonekaga nabishakiraga impamvu yo kutabibonekamo… ukuri iyi ndirimbo nayikoze ntayitekerejeho cyane… nayikoze nk'ubwasisi(bonus) kuko nziko abafana banjye bankumbuye kunyumva ndirimba indirimbo nk'izi.'

'Uretse kuba yarakiriwe neza ikanakundwa… bitewe n'impamvu zitandukanye uko iminsi ishira ngenda nyikunda cyane, ikibabaje kurushaho, uko nyumvise bituma numva hari umuntu nshatse kongera gukunda, nkaba mu rukundo.'

Ikinyamakuru Global Publishers cyo muri Tanzania kikaba cyatangaje ko nyuma y'aya magambo yatangajwe na Diamond yababaje cyane Zari Hassan babyaranye abana babiri ariko bakaza gutandukana.

Ni amagambo yatangaje nyuma y'uko amakuru yavugaga ko umubano w'aba bombi usa n'aho wongeye kugaruka aho bombi bari banafashe umwanzuro wo gukora ikiganiro kizatambuka kuri Netflix kiswe 'Reality Show' aho bazaba bavuga ukuri, ni nyuma yo kwemeranya kureka ibyahise ubuzima bugakomeza.

Nyuma yo kubona ibi, byaramubabaje na we asa n'ukora Diamond mu bwonko ubwo yajyaga kuri Isntagram Stories ye agashyiraho ifoto ya Peter Okoye, umuhanzi wo muri Nigeria wahoze mu itsinda na P-Square aho azwi nka Mr P, iyi foto yaherekejwe n'amagambo aryoshye agaragaza ko amushyigikiye mu bikorwa. bye

Igikorwa kitafashwe neza na Diamond kuko na we yamenye ko ari we wabwirwaga kuko na kimwe mu bintu byatumye aba bombi bashwana ari uko Diamond yashinjaga uyu mugore kuba agira umubano wihariye n'uyu muhanzi, bivugwa ko yabikoze mu rwego rwo kwihorera.

Diamond aherutse gutangaza ko akumbuye ibihe bye na Wema Sepetu
Peter Okoye bivugwa ko umubano we na Zari ari imwe mu mpamvu yatumye uru rugo rusenyuka
Zari kwihanganira ibyo Diamond yakoze byamunaniye na we aramucokoza



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yakozwe-mu-jisho-na-wema-sepetu-kubera-diamond-platnumz

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)