Abamotari badafite mubazi bahawe igihe ntarengwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kanama 2021 RURA yari yatangaje ko itariki ya nyuma yo kuba abamotari bose bakorera muri Kigali bagomba kuba bafite mubazi ari iya 4 Nzeli 2021.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeli uru rwego rwasohoye itangazo rigagaza ko abatarazibona bitewe n’impamvu zinyuranye bongerewe igihe cyo kuzishaka bityo basabwa kuba bazibonye bitarenze tariki 20 Nzeli 2021.

Muri iri tangazo RURA yavuze ko mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, uzageza iyo tariki atarabona mubazi atazongera kwemererwa gutwara abagenzi.

Itangazo rikomeza rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere rurongera kandi kwibutsa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali bose ko nyuma y’itariki yavuzwe haruguru, ntawuzemererwa gukora uwo mwuga adafite mubazi.”

Ukwezi kwa Kanama 2021 kose gushize abamotari bari guhabwa mubazi ndetse n’amabwiriza yo kuzikoresha. RURA yagaragaje ko habayemo impinduka mu mikorere yazo kuko mbere zari zifite ibitagenda neza bityo birakosorwa.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel, aheruka kubwira IGIHE ko abamotari badakwiye kumva ko mubazi zigamije kubabangamira ahubwo ko zigiye guhesha ishema umwuga wabo.

Mu 2020 nibwo ikoreshwa rya mubazi ryatangiye ariko abagenda kuri moto binubira igiciro gihanitse bakwaga bituma ikoreshwa ryazo rigenda gake. Ubu Urwego Ngenzuramikorere rumara impungenge abantu ko ibyo biri mu by’ibanze byitaweho mu mavugurura yakozwe.

Mu Rwanda habarurwa ibigo bitatu bitanga serivisi za mubazi aribyo Yego Innovision Ltd, Pascal Technology na AC Group.

Abamotari bahawe igihe ntarengwa cyo kuba babonye mubazi
Mubazi zongeye guhagurukirwa
Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yasabye abamotari kwihutira gufata mubazi



source : https://ift.tt/3h62c7I
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)