Perezida Kagame aratangiza umwaka w’ubucamanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byitezwe ko kuri iyi nshuro uyu muhango ubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Umwaka ushize, uyu muhango wari wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, hari ku wa 7 Nzeli 2020. Icyo gihe mu bayobozi bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga harimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo na bamwe mu bacamanza n’abayobozi bakuru bo mu Rwego rw’Ubutabera.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2020/2021, Perezida Kagame yasabye abakora mu rwego rw’ubutabera kurangwa n’ubunyangamugayo kuko aribo icyizere cy’abanyarwanda.

Ati "Abanyarwanda bizeye ko abakora mu butabera ari inyangamugayo kandi ntibazareka gusaba ko bahorana ubudakemwa. Mugomba rero kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa, ntimukwiye kuba inkomoko yayo. Aha niho imikorere y’uru rwego igomba gushingira kugirango ikureho gukeka cg kwibwira ko abanyarwanda badahabwa ibibagenewe kandi bibakwiriye."

Kubera icyorezo cya COVID-19, urwego rw’ubutabera rwifashishije ikoranabuhanga nk’uburyo bworoshye mu kuburanisha imanza. Byafashije abantu benshi bari bakeneye ubutabera ku buryo barenganuwe.

Umwaka w'ubucamanza wa 2021/22 ugiye gutangira mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo Covid-19 itabuza abantu ubutabera



source : https://ift.tt/3yL6abD
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)