Ibyo u Rwanda ruzungukira mu kugira ikigo gishinzwe isanzure - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirwaho ry’iki kigo ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020. U Rwanda rwafashe umwanzuro wo gutangiza iki kigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure kuko amakuru atangwa n’ibi bigo hirya no hino yifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Inshingano z’ibanze z’iki kigo ni uguteza imbere ubumenyi mu by’isanzure n’ikoranabuhanga ryifashisha iryo sanzure, hagamijwe kugera ku nyungu zose ritanga mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki kigo kandi kizafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rishya rishingiye ku isanzure n’ikoranabuhanga rijyanye naryo, mu guteza imbere umutekano, imitunganyirize y’imijyi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurengera ibidukikije.

Uretse ibi RSA ifite n’inshingano zo kugira inama Leta y’u Rwanda ijyanye no gushyiraho amahame na politiki bigenga isanzure mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu kiganiro The New Times yagiranye n’ubuyobozi bwa RSA bwavuze ko u Rwanda rwatangiye gusogongera ku nyungu zo kuba rwarashyizeho iki kigo.

RSA yatangaje ko mu by’ibanze imaze gufasha u Rwanda harimo kugenzura no gukurikiranira hafi ingaruka zishobora guterwa n’iruka rya Nyiragongo ryabaye muri Gicurasi 2021 ndetse n’iz’imitingito yarikurikiye.

RSA ifatanyije n’ibigo mpuzamahanga bifite ibyogajuru mu isanzure yabashije kubona amakuru kuri iri ruka ndetse hafatwa n’ingamba zigamijwe kwirinda.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Col. Francis Ngabo, yavuze ko mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure harimo amahirwe menshi y’ishoramari ndetse yemeza ko u Rwanda vuba ruzatangira kuyakozaho imitwe y’intoki.

Ati “Amafaranga aturuga mu rwego rw’iby’isanzure ku Isi agera kuri miliyari 400 $. Arenga kimwe cya kabiri cy’aya aturuka kuri serivisi za gahunda za mudasobwa ziboneka hifashishijwe icyogajuru. Hamwe n’ingamba na politike ziboneye zihari, hari amahirwe y’uko u Rwanda rwakungukira ku mahirwe ari mu rwego rw’ibijyanye n’isanzure, by’umwihariko mu bijyanye na serivisi y’amakuru.”

Yavuze ko bitandukanye na mbere aho serivisi z’isanzure zakoreshwaga cyane mu mutekano, ubu zishobora kwifashishwa no mu mirimo y’ubukungu irimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Uyu munsi birashoboka ko twakoresha amashusho ya satellite mu kumenya amakuru ajyanye n’umusaruro w’ubuhinzi ndetse no mu kwirinda indwara zifara ibihingwa. Twabasha kandi kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ingaruka zabwo ku bidukikije, tukaba twamenya ibibazo byateza n’uko byarwanya.”

“Ushobora gukoresha ikoranabuhanga mu by’isanzure rikoreshwa mu micungire y’ubutaka, mu gutunganya imijyi ndetse n’ahandi hatandukanye.”

Col. Francis Ngabo yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’ibindi bigo bitandukanye kugira ngo rurebe uko rwarushaho kubyaza umusaruro isanzure.

Ati “Tubona serivisi zishingiye ku isanzure nk’umusanzu ukomeye ku bukungu bwacu, aho inzego zitandukanye z’igihugu zishobora kubyungukiramo. Mbere na mbere turi kwibanda ku gukoresha amakuru duhabwa n’ibyogajuru by’imiryango mpuzamahanga kugira ngo tubone ibisubizo bizakoreshwa mu rwego rw’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’imijyi no kurwanya Ibiza.”

“Hari inzego nyinshi zakungukira muri serivisi z’ibijyanye n’isanzure kandi gahunda yacu ni ugukorana n’abandi bafatanyabikorwa ba Guverinoma mu gushyiraho serivisi z’ibijyanye n’isanzure zishobora gukoreshwa mu kunoza imitangire ya serivisi no gukurikirana.”

Yavuze ko ubu ikiraje ishinga RSA ari ugushyiraho uburyo bw’imikorere bwiza buzorohereza abantu kuba bashora imari muri serivisi zitandukanye zishobora gutangwa hifashishijwe amakuru aturuka mu isanzure. Yagaragaje ko mu bihugu byateye imbere ubumenyi mu by’isanzure bufasha muri byinshi birimo ubwikorezi, serivisi z’ubuzima ndetse n’ibidukikije.

Kugeza ubu RSA iri mu biganiro n’ibindi bigo bitandukanye bishinzwe ibijyanye n’isanzure ndetse hari na gahunda yo kubaka ikigo gikusanyirizwamo amakuru ajyanye n’ubumenyi mu by’Isi agahuzwa n’ayari asanzwe ahari kugira ngo haboneke amakuru yakwifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye haba iz’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Col. Francis Ngabo yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo rubyaze umusaruro amahirwe ari mu by'isanzure



source : https://ift.tt/2VoXx9e
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)