Abahinzi n’aborozi bibukijwe ibyo bakwiye kwitwararika, abo muri Bugesera basabwa guhinga ibyera vuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo Minagri yashyize hanze yashimye abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda kubera ko bakomeje kwitwara neza no muri ibi bihe igihugu gihanganyemo n’icyorezo cya COVID-19.

Yatangaje ko kubera uyu murava waranze abahinzi watumye igihugu gikomeza kwihaza mu musaruro mwiza kandi uhagije.

Iti “Turashimira abahinzi n’aborozi imbaraga bakomeje gushyira mu buhinzi n’ubworozi, zatumye igihugu kigira umusaruro mwiza. Turashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto imbere mu gihugu uruhare rwabo mu gutuma igihugu ubu kibasha kugera ku 100% by’imbuto zikenewe muri iki gihembwe cy’ihinga ziri muri gahunda ya Nkunganire zaratuburiwe imbere mu gihugu.”

Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo 2022A, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye ubufatanye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gushyira mu bikorwa ingamba zirimo, gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya COVID-1 9.

Iyi Minisiteri kandi yasabye abahinzi kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje (Land Use Consolidation), hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye; guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, no mu mibande.

Abahinzi kandi basabwe gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe hakurikijwe uko imvura izaboneka hirya no hino mu gihugu, nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

Bibukijwe gufata amazi y’imvura akazifashishwa igihe imvura yacika kare. By’umwihariko.

Minagri yavuze ko hagendewe ku makuru y’iteganyagihe ry’amezi atatu (Nzeri-Ukuboza 2021), mu gice cy’Amayaga mu Turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe ko imvura izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa mu bihe by’Umuhindo.

Abahinzi bo muri ibi bice by’Igihugu barashishikarizwa guhinga ibihingwa byera vuba kandi bakongera imbaraga mu gufata amazi y’imvura ibonetse akazifashishwa igihe imvura ibaye nke.

Muri iki gihembwe kandi abahinzi barasabwa kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda, binyuze mu kwiyandikisha muri Smart Nkunganire system nk’uburyo muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

Basabwe kandi kwitabira kurushaho gukora no gukoresha ifumbire y’imborera nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro bwunganira ifumbire y’imvaruganda ndetse no kwitabira gukoresha ishwagara ku butaka bufite ikibazo cy’ubusharire, gukomeza kwitabira gahunda yo gukoresha imashini zihinga hagamijwe kwihutisha imirimo y’ihinga.

Mu bindi abahinzi basabwe harimo kurwanya isuri, indwara n’ibyonnyi no kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa.

Aborozi bo basabwe kwitabira gahunda yo gukingiza amatungo, gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura uburyo bwo kubuhunika.

Abahinzi n’aborozi bibukijwe ibyo bakwiye kwitwararika mu gihembwe cy’ihinga cya 2022A



source : https://ift.tt/3u3FdiB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)