Uganda yirukanye Abanyarwanda 26 bari bafungiyeyo binyuranyije n’amategeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Banyarwanda bashyikirijwe Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rw’u Rwanda, ishami rikorera ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021.

Aba baturage barimo abagabo 20, abagore bane n’abana babiri, bakigera mu Rwanda bahise bahabwa ubufasha bw’ibanze, bapimwa Covid-19.

Mu bipimo by’abantu 16 byafashwe habonetsemo 12 bagaragaweho ubwandu bw’iki cyorezo bahita bajyanwa mu kigo cyagenewe gushyirwamo abarwaye Covid-19, mu gihe abandi nabo barabanza gushyirwa mu kato mbere yo kujyanwa mu miryango.

Abatanze ubuhamya bw’ibyababayeho muri Uganda kuva bafatwa bagaragaje ko bari bafungiye muri Gereza ya Matinda iherereye i Mbarara aho bagiye bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku Mupaka wa Kagitumba hamaze kugezwa Abanyarwanda inshuro zirindwi, nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda. Muri bo kandi haba harimo abagore, abagabo n’abana bakiri mu mashuri.

Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro barenga 70 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

Hashize imyaka ikabakaba itanu Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi, hari abasabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibyo bikorwa rukanayereka gihamya ariko iki gihugu ntikibikozwe kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo rwasabaga Abanyarwanda kwirinda kujya muri iki gihugu kubera kwanga ko bahohoterwa.

Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

Abanyarwanda 26 bari bafungiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko birukanwe ku butaka bw'iki gihugu
Aba Banyarwanda bashyikirijwe Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rw’u Rwanda



source : https://ift.tt/3B18XiD

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)