Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibaruwa yanditswe na Perezida wa FUBA, Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball muri Uganda , Bwana Nasser Sserunjogi iratabaza Leta ya Uganda, ivuga ko Ikipe y' Igihugu ya Uganda niramuka itishyuye vuba na bwangu ibijyanye n'icumbi ndetse n'amafunguro, ishobora guhita isezererwa mu irushanwa mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali mu Rwanda.

Bwana Nasser Sserunjogi yasobanuye neza ko kugeza ubu intumwa za Uganda zitunzwe no kwikopesha ibiryo ndetse n'aho zicumbitse, Ubuyobozi bwa FIBA , ari ryo Shyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Basket, ngo bukaba bwari bwazihaye kugeza ejo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ngo zibe zamaze kwishyura, bitaba ibyo zigahita  zerekwa umuryango. Bwana Sserunjogi avuga ko kugeza ubu bagerageje kubihisha abakinnyi n'abatoza ngo badacika intege zo gukina, ariko ngo niba nta gikozwe vuba cyane, biraba urukozasoni.

Mu ibaruwa ye itakamba, Perezida wa FUBA yavuze ko mu gihe bakwirukanwa mu irushanwa byaba ari igesebo gikabije kuri Uganda, maze asaba abategetsi b'igihugu cye kumuvana mu kimwaro. Ubwo twandikaga iyi nkuru, abategetsi b' i  Kampala bari batarasubiza Bwana Nasser Sserunjogi.

Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bivugwamo akajagari na ruswa mu nzego zose, harimo n'imikino. Ababikurikiranira hafi bavuga ko Uganda ari kimwe mu bihugu byishyura nabi imisanzu yabyo mu mashyirahamwe mpuzamahanga y'imikino , nyamara wakurikirango

ugasanga amafaranga aba yasohotse, akigira mu mifuka y'abana b'ijanja. Abakinnyi ba Uganda banze inshuro nyinshi kwitabiraamarushanwa, basaba guhabwa agahimbazamusyi mbere, ngo kuko iyo bitinze bakurayo amaso.

The post Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubwambuzi-bushobora-gutuma-ikipe-yigihugu-ya-uganda-yumukino-wa-basketball-yirukanwa-mu-irushanwa-rya-afro-basket-ririmo-kubera-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwambuzi-bushobora-gutuma-ikipe-yigihugu-ya-uganda-yumukino-wa-basketball-yirukanwa-mu-irushanwa-rya-afro-basket-ririmo-kubera-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)