Ntacyo tuzireguza! Ibyo dufite Imana izatubaza uko twabikoresheje. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima inshuro nyinshi abenshi muri twe tuba dusa nk'aho ntashimwe dufite ku Mana, yewe tukanibwira ko kuyihimbaza bitadukundira mu gihe hari ibitagenze neza nk'uko tubyifuza. Ariko Bibiliya iravuga iti "mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. 1Abatesaloniki 5:18

Uyu mukobwa ukiri muto we yavutse atagira amaguru n'amaboko, nyamara yafashe ikemezo kiza cy'uko atazigera akerezwa n'ibyo adafite ahubwo ko agomba gukoresha ibyo afite mu kwamamaza Ubwami bw'Imana. Ubu ayobora kuramya no guhimbaza mu rusengero rwabo.

Harya wowe ibyo wahawe ubikoresha uko bikwiriye? Nubwo tuba twifuza ibirenze ibyo dufite, ntekereza ko Imana itakora ikosa ryo kuduha ibindi mu gihe na bike yaduhaye byatunaniye kubikiranukamo. Ubanza ahari Imana yarumiwe, iyo irebye ubutunzi buri muri twe twaniniwe guhishurirwa ngo tubukoreshe mu Bwami bwayo, ndetse no mu kutubeshaho mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Witegereza ko Imana iguha ibirenze ibyo ufite ngo ubone gukora, ahubwo byaza umusaruro ibyo ufite none. Ntimwibuka ko Mose Umuntu w'Imana itamuhaye indi nkoni, ahubwo yakoresheje iyo yari aragije imyaka 40 ikajya gukura Abisiraheli muri Egiputa?

Yesu arabasubiza ati"Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y'Imana yerekanirwe muri we. Yohana 9:3

Uko umeze(Uko waremwe), aho wavutse, imibereho yawe, bishobora kuba ari ukugira ngo imirimo y'Imana yerekanirwe muri wowe!

Ntabwo Imana irindiriye ko ubanza kugira ibyamirengekuntenyo ngo ubone gutera inkunga umurimo wayo, gufasha abakene n'imfubyi, gutanga amaturo,... Imana ikeneye ko ukoresha ibyo ufite ubu. Ntibisaba kuba ufite amashuri menshi ya tewolojiya ngo ubwirize ubutumwa bwiza nubwo nayo ari meza, ahubwo nawe watuma benshi bahindukirira Kristo Yesu binyuze no mu mbuto wera aho utuye. Yewe, ntibyanagukundira ko ukora ingendo nk'iz'Intumwa Pawulo, icyakora na terefone(Watsap)yawe yakubera umufasha mu Ivugabutumwa.

Imbogamizi si uko ufite ibiryo bikeya kuko ibyaguhaza uri umwe muri na babiri mwahembuka, kandi ikibazo si n'uko inzu yawe atari nini cyane ngo ubone gucumbikira uwameneshejwe ahubwo umurikiwe n'ijambo ry'Imana wasobanukirwa icyo umunyarwanda yavuze ngo"Ahatari umwaga uruhu rw'urukwavu rwisasira batanu " Ntabwo Imana ishaka ko usenga ayo udashobora, ariko basi wenda gerageza no kwita kwiherezo ryawe ubabazwe n'ubugingo bwawe.

Tugana ku gusubika reka twibukiranye icyo Imana yabajije wa muntu wayo. Uwiteka aramubaza ati"Icyo ufite mu ntoki ni iki?" Aramusubiza ati"Ni inkoni." Kuva 4:2

Si ngiye kurondogora muzi uko Mose yakoresheje icyo yari afite mu ntoki, kikaba kimwe mu bitangaza byatumye ubwoko bw'Imana buvanwa mu miborogo n'iminiho bari bamazemo imyaka 430.

Hanyuma se wowe icyo ufite mu ntoki ni iki? Kubw'inyungu z'Ubwami bw'Imana ukwiye kubyaza umusaruro ibyo ufite, kuko nta bishya bidasanzwe uzaremerwa ngo ubone gukora. Yesu akugirire neza kandi Umwuka Wera aguhishurire ubutunzi bukurimo kuko ntacyo wazabona wireguza kuri urya munsi, mu gihe Imana yo ibona ko yaguhaye byose.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ntacyo-tuzireguza-Ibyo-dufite-Imana-izatubaza-uko-twabikoresheje.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)