Turwanire iby'agakiza twahawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. 4 Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka. Yuda 1:3-4

Zaburi 84:1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa 'Gititi'. Ni Zaburi ya bene Kōra. 2Uwiteka Nyiringabo, Erega amahema yawe ni ay'igikundiro! 3Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. 4Igishwi cyiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo.Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. 5 Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba.

6Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko, Imvura y'umuhindo icyambika imigisha. 8Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni. 9Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.

10Mana, ngabo idukingira reba, witegereze mu maso h'uwo wasīze. 11Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha. 12Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. 13Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira.'

Bene Data ndangira ngo mbibutse ko Imana ikidukura mu nzira z'uruzerero, ikaduha agakiza, ni bwo intambara yatangiye. Iyi ntambara turwana Pawulo yarayisobanuye mu Befeso 6:13, hakiyongeraho isi n'umubiri. Iyi ntmbara turwana dusaba kuyirwana buri munsi kandi dusabwa kuyitsinda. Iyi ntambara uburyo tuyirwanamo ni ukurwana ureba hejuru utumbiriye ibyo abera bahahawe. Mu byakozwe n'intumwa bavuga Sitefano warwanye iyi ntambara bamutera amabuye ariko kuko yararamye akareba hejuru yabonye Imana n'umwana n'umwuka Wera. Kuko iyo urebye hasi wibuka icyubahiro, amafaranga, imiryango cyangwa ubutunzi bigatuma utsindwa. Iyi ntambara dufite kuyirwana kandi tukayitsinda imvura yagwa itagwa, izuba riva cyanngwa ritava, dufite kuyirwana kandi tukayitsinda.

Muri uru rwandiko dusomye, bavuze kandi ko hari na babandi baseseye bakaza muri twe ariko ikibagaragaza ni uko bahindura Ubuntu bw'Imana yacu gupfa ubusa,
Iyi zaburi ya 84 ni iya bene Kora, aba bene kora ni bo bitandukanyije na Se ubwo Kora, Datani na Biramu bigumuraga kuri Mose, bagashaka gusubira mu Egbiputa, ariko barebye kubitaboneka, batekereje imirimo y'Imana bituma bitandukanya na Se.

Mu gitabo cy'Abami batubwira inkuru y'umwami Dawidi agiye pupfa uburyo yahamagaye umwana we Salomo, aramuraga amutegeka kubaha Uwiteka kugira ngo abe umugabo abashishwe byose, kugira ngo azabashe kuyobora ubwami bwa Isilayeli. Salomo mu itangira rye yarakoze ibyo Se Dawidi yamubwiye gukora, yubaka inzu y'Uwiteka, yubaka iye yihorera no kubanzi base Dawidi bose. Ariko Salomo arangije byose aragenda akuzanira abagore igihumbi numwe, umutima we uragenda ujya kure y'Imana kuko yatangiye kujya aramya ibigirwamana byabo.

Uwiteka amwihanangiriza gatatu kose ariko Salomo ntiyumvira uwiteka, Uwiteka aramubwira ati 'Ubwami bwawe buranyazwe kandi buhawe umugaragu wawe. Nuko salomo amaze gupfa hima umwana we Rehobowamu ariko ageze kungoma agisha inama abasaza n'abasore, ariko ahinyura inama z'abasaza yumvira iz'abasore bamubwiraga kuzajya akoresha Abisilayeli bose uburetwa bituma imiryango icumi yose yiyomora iragenda yiyimikira umwami wundi ariwe Rehobowamu umugaragu wa Salomo nkuko uwiteka yabivuze.

Rehobowamu ageze ku ngoma akora amakosa aribwira ati 'Aba Bisilayeli nibasubira i Yelusaremu gusenga, bazongera basubirane nuko aragenda i Beteli ni Dani ahashyira ibigirwamana arangije aragenda abwira iteraniro ryose ati 'Nukuri ntimuzongere kuvunika mujya i Yelusalemu ahubwo izi mana nabashyiriyeho ni zo zabakuye muri Egiputa.

Abakorera Satani bazi ubwenge nkuko na Satani aba azi hahandi ugera ugafashwa. Niko kukurwanya agushyiriraho inyoroshyo nkuko Rehobowamu yababwiraga ngo ntibakongere kuvunika bajya i Yelusalemu. Ariko ibi ni ibishuko kandi ni umutego, kujya mu ijuru cyangwa kwegera Imana birarwanirwa, nta koroshya bihari. Iyo bavuze gusenga wumva amajwi ya Satani akubwira ngo Imana ntacyo ipfa n'ibiryo, waba ufite amateraniro wabona imvura iguye, ukumva amajwi akubwira ngo no kuburiri Imana ya kumva.

Ariko bene Kora bo babisuzumye, bakibuka Imana yabakuye muri Egiputa, imwe yasamuye ubutaka bukamira ba sekuruza, n'imirimo yose yakoreye mu butayu barangije baravuga bati 'Uwiteka we erega amahema yawe ni ay'igikundiro, ari bwo bamanukaga bakajya i Yerusalemu gusenga. Ariko igikombe bacagamo bita Baka, bagishyiragamo ibibembe n'intumbi kugira ngo bibabuze, kandi Umwisilayeli iyo yabonaga intumbi ntabwo yabaga akemerewe gusenga. Ariko batakira Imana barayinginga maze iragenda igwisha imvura y'umuhindo iraza ikuraho za ntumbi n'ibibembe iragenda ibitaba mu kibaya ibirenza ho umusenyi. Nuko bajya gusenga bashima Imana nkuko twabisomye muri iyi Zaburi.

Rero iyi nzira tunyuramo buri munsi harimo ibibembe byinshi cyane, mu ishuri biba birimo, mu kazi ibibibembe biba bihitambitse ariko Imana ishimwe ko izajya itugwishiriza imvura y'umuhindo igatanga umugisha. Iyi ntambara tuzayitsinda kuko dufite Umwuka Wera utuyobora muri iyi nzira, ikibazo ni uko utamwumvira, ariko numwumvira ntuzigera uneshwa.

Ibi abera bahawe rero birarwanirwa, nta koroshya uvuga ngo nzakizwa ariko sinzabigira intambara, uri kwibeshya. Kuko Ijambo ry'Imana mu bya hishuwe 3:15' Haravuga ngo kuko udakonje kandi ntubire ngiye kukuruka, rero reka kuba akazuyazi, iyi ni intambara tugomba kurwana kandi tuzahembwa ari uko turushanyijwe neza, ari ko kurwanira iby'agakiza. Kuko abo twagiye tubona babitakaje bagiye bareka kurwana na Satani arabiba.

Niba nawe kandi utari wakizwa uri umwanzi w'ububuzima bwawe, shaka uburyo wakizwa ahasigaye urwane intambara nziza. Hahirwa abafite inzira zijya i Siyoni mu mitima yabo.

Umwigisha:Theonest BAJENEZA

Source:cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Turwanire-iby-agakiza-twahawe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)