Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw'u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu mwaka wa 2003 ubwo Umuryango w'Afurika wasabaga u Rwanda kuba rwatanga ubufasha bukohereza ingabo mu ntara ya Darfur yo muri Sudani, ahari hamaze umwaka abaturage b'abirabura bicwa n'umutwe w'abajanjawidi wari ubogamiye kuri Leta ya Khartum.

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda ryari riyobowe na Lt Gen Charles Karamba (icyo gihe yari Lt Col) ryabanje gusura Darfur nyuma yuko u Rwanda rwemeye gutanga itsinda ry'abasirikari 150 bazarinda indorerezi z'amahoro z'Afurika yunze Ubumwe, zikurikirana uko amahoro yubahirizwa muri Darfur.

Ntibyatinze u Rwanda ntabwo rwarinze indorerezi za AU ahubwo rwageze aho ruhabwa inshingano zikomeye zo kurinda impunzi mu nkambi yazo. Nyuma y'imyaka 17, u Rwanda rumaze muri Darfur, rwahasize ibikorwa by'indashyikirwa rwakoreye abaturage, harimo kububakira ibyumba by'amashuri , amavuriro, kubigisha gukoresha rondereza nk'intara ibarizwa mu butayu n'ibindi.

Twibutse ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu byose kohereza ingabo muri Darfur. Ibi byabaye nyuma y'imyaka 10 gusa, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ihagaritswe na RPF Inkotanyi ndetse n'intambara y'abacengezi yamaze hafi imyaka itatu, kuva 1996-1999.

Kuva mu mwaka wa 2010 kandi, u Rwanda rwagiye rwohereza itsinda ry'Abapolisi ribarizwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye hagati ya 2010 kugeza 2019 aho bagiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n'umutingito wahitanye abarenga 300,000 naho abasaga miliyoni eshatu bagakurwa mu byabo.

Abapolisi b'u Rwanda muri Haiti batumye abaturage bagira icyizere cyo kubaho nyuma y'imitingito itatu yibasiye igice kinini cyicyo gihugu muri 2010. Ubu nuyu munsi abaturage ba Haiti bakora umuganda bigishijwe n'Abapolisi b'u Rwanda.

Ntabwo ari muri Haiti gusa itsinda rya Polisi ryoherejwe mu butumwa kuko ryakoze ubutumwa muri Liberia, Sierra Leon, Sudan, Sudan y'amajyepfo na Ivory Coast.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo muri Sudan y'amajyepfo nyuma y'amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Visi Perezida we Riek Machar. Muri Sudan y'amajyepfo niho n'u Rwanda rwohereje bwa mbere mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye itsinda ry'abasirikari barwanira mu kirere aho hoherejwe indege eshatu n'abakozi bazo bagera kuri 96 harimo aba pilotes, ababungirije ndetse n'abatekinisiye. Muri Sudan y'Amajyepfo, inkambi zirindwa n'Abanyarwanda baba bizeye umutekano 100%.

Hari muri Kamena 2018 ubwo ingabo z'u Rwanda harimo nizikoresha intwaro ziremereye zoherejwe kugarura umutekano mu gihugu cya Centre Afrique zibarizwa mu itsinda ry'Umuryango w'Abibumbye.

Izina u Rwanda muri Centrafrique ryatsimbuwe nuko tariki ya 20 Ukuboza 2020, u Rwanda rwohereje ingabo hakurikijwe ubutwererane buri hagati ya Leta y'u Rwanda na Centre Afrique zo kurinda umutekano wa Bangui wari wugarijwe n'inyeshyamba mu gihe ingabo z'u Rwanda zibarizwa mu za LONI zigendera ku mategeko ya LONI.

Izo ngabo nazo zari zugarijwe, nuko u Rwanda rwohereza ingabo zitabara uyu mujyi zisubizayo inyeshyamba abaturage bariruhutsa.

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike kurwanya intagondwa zigendera ku mahame ya Kiyisilamu zari zimaze igihe zigaruriye uduce tugize intara ya Cabo Delgado. Ingabo za SADC zari zimaze igihe bivugwa ko zizajyayo ariko ingabo z'u Rwanda zikigerayo, ibyananiranye mu myaka itatu zabikoze mu kwezi kumwe maze uduce twose inyeshyamba zari zarigaruriye dusubira mu biganza bya Leta ya Mozambique. Aha twavuga nka Awasse, Afungi ndetse n'umugi wa Mocimbowa da Praia n'icyambu cyayo cyari ibirindiro bikuru by'inyeshyamba.

Ibi ni inshamake y'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda bigaragaza ko umutima wo gutabara ntaho uhurira n'ubunini bw'igihugu kuko Mozambique ikubye u Rwanda inshuro 26, naho Centre Afrique igakuba u Rwanda inshuro 23. Intara ya Darfur yo iruta u Rwanda inshuro 18.

Ibi kandi bigaragaza ko gutabara Atari ukugira intwaro z'umurengera ahubwo ari umutima.

The post Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw'u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kuva-darfur-2004-kugera-cabo-delgado-2021-urugendo-rwu-rwanda-mu-gutabara-abari-mu-kaga-rwerekanye-ko-afurika-yakwishakamo-ibisubizo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuva-darfur-2004-kugera-cabo-delgado-2021-urugendo-rwu-rwanda-mu-gutabara-abari-mu-kaga-rwerekanye-ko-afurika-yakwishakamo-ibisubizo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)