Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P yafashe indege yerekeza muri Nigeria aho ibimujyanye harimo n'umuziki.
Uyu muhanzi akaba yahagurutse mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021.
Platini agiye muri iki gihugu aho ajyanywe na gahunda z'umuziki aho ashobora gukorera indirimbo muri iki gihugu.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Dream Boys amakuru avuga ko agiye muri iki gihugu aho kimwe mu bimuraje ishinga ari ugushaka uko yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu nka Davido cyangwa Wizkid.
Platini mu ndege yerekeza muri Nigeria