Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize Perezida Yoweri K. Museveni yavuze ijambo ryateye benshi kwibaza niba yararikuye ku mutima, icyakora abenshi bakaba basanga ari ibinyoma asanganywe, byo kuvuga ibihabanye n'ibyo atekereza.

Kimwe mu byo Perezida Museveni yagarutseho, ni uburenganzira bw'abanyamahanga baba muri Uganda, dore ko abantu n'imiryango mpuzamahanga bakomeje kwamagana ihohoterwa baborerwa muri Uganda. Abakunze kwibasirwa n'iyicarubozo bakorerwa n'urwego rw'ubutasi rwa Uganda, CMI, ni Abanyarwanda batabarika bicwa, bagakubitwa, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagacuzwa utwabo, mbere yo kuvugunywa ku mupaka wa Uganda n'uRwanda. Aba banyarwanda bashinjwa kuba intasi z'uRwanda, nyamara ntawe urashyikirizwa ubucamanza ngo aburanishwe ku byaha aregwa

Mu ijambo rye, Perezida Museveni 'yamaganye' ako karengane, karimo gufunga no guhambiriza Abanyamahanga mu buryo butemewe n'amategeko. Aha rero niho benshi batangiye gukeka ko ibyo yavuze atabitewe n'umutimanama, ko ahubwo ashobora kuba amaze kuganzwa n'amajwi menshi amusaba guhagarika ubugome akorera Abanyarwanda.

Icyakora abasobanukiwe imikorere ya Perezida Museveni, bavuga n'iyo byaba ari ugutinya icyo gitutu, bitamubuza kuvuga ibinyuranye n'ibyo akora, cyane cyane ko ubugome bwa Gen Abel Kandiho utegeka CMI, bujyanye n'amawiriza ya shebuja Museveni.

Ikinyoma cya Perezida Museveni si icya none. Abamuzi neza bemeza ako ari umuntu ugira amarira y'ingona, ku buryo adatinya kuririra umuntu yishe ubwe, ndetse akanatabara umuryanyo we. Ibi byarabaye ubwo uwari umuvugizi wa Polisi, Andrew Felix KAWEESI yahitanwaga n'ibyegera bya Museveni, biraba ubwo Gen WAMALA KATATUMBA yarusimbukaga agiye kwicwa n'abatumwe na Museveni ndetse umukobwa we akahasiga ubuzima.

Museveni yasutse amarira ubwo umunyapolitiki ukomeye, Ibrahim KABIRIGA, yicwaga n' inkoramaraso za Museveni, n'ahandi n'ahandi abantu bahitanywe n'inzego za Museveni, ntibimubuze gusuka marira y'ingona, ati : 'Nashenguwe bikomeye n'urupfu rw'intwari yabohoye Uganda, kandi iperereza rikomeye rizagaragaza abicanyi, bahanwe b'intangarugero'.

Byahe byo kajya! Kandi birumvikana, uperereza ni we mwicanyi.
N'ubu rero ntihagire Umunyarwanda wirara ngo Perezida Museveni yamaganye akarengane bakorerwa muri Uganda.

Inama ni ukugabanya ingendo muri icyo gihugu, kuko Umunyarwanda wese uzanga kujya mu mitwe y'itrabwoba nka RNC, FDLR n'indi ishyigikiwe n'ubutegetsi bwa Uganda, nta kabuza azagirirwa nabi. Ururimi rwa Perezida Museveni ntacyo rupfana n'ubwonko bwe, kuko ibyo avuga bihabaye kure n'ibyo akora.

The post Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/55808-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=55808-2

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)