Afro Basketball: Abafana bemerewe kwinjra ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 24 Kanama kugera tariki 5 Nzeri 2021 hano mu Rwanda muri Kigali Arena, hateganyijwe imikino y'igikombe cya Afurika kizitabirwa n'ibihugu bigera kuri 16.

Binyuze mu ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA, batangaje ko kuri ubu abafana bemerewe kwinjira muri iyi mikino ariko bakaba bujuje ibisabwa. 

Mu bizagenderwaho kugira ngo abafana babashe kwinjira, harimo no kuba umufana yarikingije Covid-19. Umuntu uzajya yinjira muri Kigali Arena kureba iyi mikino agomba kuba yarikingije nibura inshuro imwe, kuba waripimishije Covid-19 nibura mu masaha 48.

Umuntu ushaka kwikingiza akinjira muri iyi mikino azajya abanza ace muri Camp Kigali yikingize. Abashaka kwipimisha bazajya bapimirwa kuri Sidate Amahoro cyangwa ukipimishiriza aho ushaka ukazana ibisubizo. Itike zo kwinjira muri iyi mikino ziri mu bice bitatu harimo itike y'ibihumbi 15, ibihumbi 10 ndetse n'ibihumbu 7 kandi aya mafaranga yose azaba arimo n'ayo kwisuzumisha.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108733/afro-basketball-abafana-bemerewe-kwinjra-ku-kibuga-108733.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)