Ibintu 7 ugomba kwirinda nyuma yo kurya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya

1.Irinde koga nyuma yo kurya

Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n'amaraso aba atembera mu bice by'urwungano ngogozi.

Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by'inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.

Ugomba gutegereza byibuze iminota 30 nyuma yo kurya, ukabona koga.

2.Irinde kunywa icyayi gishyushye

Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia)

3.Gukora siporo

Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry'ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze siporo ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw'aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.

Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

4.Kuryama ukimara kurya

Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cyangwa se no gusinzira nabi.

Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

5.Kwirinda kunywa amazi akonje

Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cyangwa se icagagurwa ry'ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n'uturemangingo dutandukanye.

Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y'akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

6.Kunywa itabi

Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n'umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

7.Kurya imbuto ukimara kurya

Bimenyerewe mu mico itandukanye, ko barya imbuto bakimara kurya. Nyamara nubwo bikorwa na benshi, ntibikuraho ko ari ikosa. Imbuto zikenera enzymes (ibi ni ibinyabutabire byitabazwa mu igogorwa) zazo zihariye, iyo uziriye ukimara kurya, bitera igifu kutabasha gukamura neza intungamubiri mubyo uba wariye.

Ni byiza kurya imbuto igihe mu gifu nta kindi kintu kirimo, nibwo intungamubiri zinjira neza.

Src:www.healthline.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108734/ibintu-7-ugomba-kwirinda-nyuma-yo-kurya-108734.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)