Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Kwizera Olivier yavuze ko kwirukanwa mu mwiherero w'Amavubi abona yaragambaniwe kuko atigeze ahabwa umwanya wo kwisobanira.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kanama, nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n'umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.
Ni ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu bakunzi ba ruhago, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo, gusa bukeye bwaho ku wa 20 Kanama yahise asezererwa mu mwiherero.
Mu kiganiro B-Wire gitambuka kuri B&B FM yavuze ko atigeze abwirwa ikosa yakoze mbere yo kwirukanwa.
Ati "Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.'
Yakomeje avuga ko yagerageje no kuvugana n'umutoza amubaza icyo azize ariko akaruca akarumira.
Ati "Narabyutse ngiye kujya mu myitozo bambwira ko ntari bukore, nagumye kuri Hoteli noneho njya ku cyumba cy'umutoza nshaka kumusobanurira, ambwira ko bafashe umwanzuro w'uko ndi butahe. Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.'
Avuga ko abona ari umugambi wacuzwe wo kumwangisha abafana kuko akantu kose kabaye gakabirizwa, we abona nta kibazo kuko nta tegeko yishe.
Ati "Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.'
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umwe mu bayobozi ba FERWAFA atigeze yishimira kuba Mashami Vincent yarahamagaye uyu mukinnyi bitewe n'ibihe yari amazemo, ashinjwa imyitwarire mibi.
Bivugwa ko ari umwe mu batumye uyu musore asezererwa mu ikipe y'igihugu ashinjwa imyitwarire mibi.
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, mbere y'uko Amavubi yerekeza muri Mali yagarutse kuri uyu munyezamu, yavuze ko batakwihanganira umukinnyi ufite ikinyabupfura gike niyo yaba ari igihangange.