Kiziguro: Imibiri irenga 5,000 yashyinguwe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y
Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 14,854 ruracyubakwa ku buryo ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi

Hari kandi indi mibiri 253 yari mu rwibutso rwa Bugarura mu murenge wa Remera na yo yimuwe.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro yose hamwe ni 5269.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko babanje gutinya gushakisha imibiri yari mu mwobo wa Kiziguro kubera ko babwirwaga ko ari muremure cyane.

Avuga ko bagitangira icyo gikorwa, basanze amakuru bahabwaga yari agamije kubaca intege.

Ati "Abantu bavugaga ko urwobo ari rurerure rufite metero hagati ya 40 na 70, bikaduca intege, nyuma y'aho dutinyukiye, twasanze ababivugaga kwari ukuduca intege."

Kuri Kiliziya ya Kiziguro ni ho Abatutsi benshi bari bahungiye, barahicirwa abandi bajya kujugunywa mu cyobo bamwe ari bazima
Kuri Kiliziya ya Kiziguro ni ho Abatutsi benshi bari bahungiye, barahicirwa abandi bajya kujugunywa mu cyobo bamwe ari bazima

Nyamara bamaze gushakishamo imibiri basanze rufite Metero 24.6 n'ubugari bwa Metero eshatu cyakora mu ndiba hakaba hagari kubera intambi zaturikirijwemo.

Abajugunywe muri urwo rwobo ni abari muri Kiliziya ya Kiziguro, ku bitaro no mu nkengero zaho.

Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 14,854 ubariyemo imibiri yashyinguwemo mu cyubahiro kuri iyi nshuro, rukaba ruruhukiyemo imibiri 20,123.




source : https://ift.tt/2Wpbk01
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)