Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 27 Kanama 2021, mu nama yahuje izi mpande zose, nyuma y’uruzinduko rw’akazi Komiseri Mukuru wa RRA ari kugirira mu Karere ka Rubavu ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uko ubucuruzi bukorwa n’uko ibicuruzwa byambukiranye ibi bihugu byombi bisora.
Muri iyi nama Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’abikorera bemeranyijwe kongera ubukangurambaga mu ikoreshwa rya EBM mu rwego rwo kongera imisoro igihugu cyinjiza.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba, Hitayezu Dirigeant yavuze ko bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ariko yizeza ko biturutse ku mishinga bafite mu turere bazazamura umubare w’abasora amafaranga akiyongera.
Ati’’Mbere y’icyorezo cya Covid-19 ibintu byari bimeze neza ariko nubwo cyadukomye mu nkokora ubu hari imishinga ikomeye mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba yitezweho kuzazamura imibare y’abasora harimo gare n’amasoko atandukanye bigiye kubakwa mu turere twose’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterembere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na RRA bagiye gushyira imbaraga mu mikoranire n’inzego zose mu kuzamura umubare w’abakoresha inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga.
Ati’’Byerekanwe ko hari aho gukoresha EBM bikiri hasi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no mu bucukuzi ariko nk’uko twabivuze tugiye kuzamura ubukangurambaga, hagiye gushyirwaho n’amatsinda azaba ayobowe n’abikorera bakarebera hamwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro uko abacuruzi bose bahabwa EBM kandi banahugurwe kuyikoresha nk’uko byagenwe’’.
Uwitonze Jean Paulin, Komiseri Wungirije akaba n’Umuvugizi muri RRA yavuze ko bagiye gukemura ibibazo byagaragajwe n’abacuruzi birimo n’uko bamwe batarabona EBM.
Ati’’Twasabye abacuruzi kubona za nyemezabwishyu za EBM bose n’abatari muri TVA kandi twazanye gahunda nyinshi ariko batubwiye imbogamizi nyinshi nk’abavuze ko bavana ibicuruzwa muri Congo bagakora imenyekanisha ariko hari n’abavuze ko batigeze bazibona kuva mu kwezi kwa mbere ariko twabasabye ko bakomeza kubika inyemezabwishyu z’impapuro kimwe n’abakora mu bucukuzi bwa kariyeri ko baba bazishyize muri ’system’ mu kwezi kwa 12’’.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu abayobozi ba RRA bagirana ibiganiro byihariye n’abasoreshwa bacirirtse bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero na Karongi, aho bazaganira na none ku ikoreshwa rya EBM no kurwanya ubucuruzi bwa magendu.


- Bizimana Ruganintwali Pascal Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yasabye ko abacuruzi bose bakoresha EBM kubera amafaranga gihomba
source : https://ift.tt/3kuljcs