Karigombe yakoranye indirimbo na M. Kay Igiso... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Iyi ndirimbo niyo ya nyuma kuri Ep ye yise 'Ndi mu kazi Petit' iriho indirimbo 'Intro' ndetse na 'Ndi mu kazi petit' yitiriwe Ep.

Ivuga ku kubwiza ukuri umuntu uzi neza ko akuvuga nabi mu bandi, kandi mwaba muri kumwe akakwigiraho umutagatifu.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Karigombe yavuze ko yahisemo kwifashisha umuraperi M. Kay Igisonga mu ndirimbo ye 'Nderuye' bitewe n'ubuhanga amuziho.

Ati 'M. Kay Igisonga twiganye ku ntebe y'ishuri y'umuziki ku Nyundo. Nari nzi ubushobozi bwe, nari nzi ubuhanga bwe, nibyo nagendeyeho kugira ngo mushyire kuri Ep yanjye ya mbere.'

Uyu muraperi yanavuze ko ari no gutekereza kwifashisha M. Kay Igisonga kuri Album ye ari gutenganya.

Anavuga ko kuri iyi Album hariho indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Neema Rehema nawe biganye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ariko ko ari gutekereza n'abandi bahanzi bazakorana.

Karigombe avuga ko EP yifuje kuyifashishaho abanyamuziki biganye ari nayo mpamvu amajwi y'iyi ndirimbo 'Nderuye' yatunganyijwe na Producer Top Hit nawe bicaranye ku ntebe y'ishuri.

Ati 'Hanyuma ikindi, undi mwihariko iyi ndirimbo yo kuri EP yanjye yanakozwe na Producer twiganye ku Nyundo witwa Top Hit ndamushimira cyane. Icyo gihe akora iyi ndirimbo, yakoreraga mu Nyakabanda ariko ubu ari gukorera i Remera.'

Karigombe anavuga ko mu ndirimbo 'Nderuye' kandi humvikanamo ijwi ry'umuhanzi Mutuzo uzwi mu itsinda ry'abanyamuziki rya Sebeya Band rikunze kuririmba mu birori n'ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe] yavutse tariki 25 Kanama 1996, avukira muri Uganda, akaba ari umwana wa karindwi mu bana umunani.

Yatangiye umwuga w'ubuhanzi mu 2011, anyuze mu itsinda rya Street Soldies ryari rigizwe n'abasore batatu. Indirimbo yabo ya mbere bayikoreye muri studio ya F2K, ikorwa na Producer Devy Denko.

Mu 2014, Karigombe yatsinze amarushanwa yo kujya kwiga mu ishuri rya muzika Nyundo, aho yamaze imyaka itatu yiga ibijyanye na muzika no kwagura impano.

Nyuma yo kuva ku ishuri, uyu muraperi amaze kugera ku bikorwa bitandukanye birimo nk'indirimbo 'Never give up', 'Kigali Party', 'Muduhe inzira', 'Sandra' n'izindi.

Karigombe yahuje imbaraga n'umuraperi M. Kay bicaranye ku ntebe y'ishuri  

Karigombe yavuze ko yahisemo gukorana na M. Kay kubera ubuhanga amuziho Karigombe avuga ko ari gutegura Album yifashishijeho Neema Rehema bakoranye indirimbo 'Urudashoboka'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NDERUYE' YA KARIGOMBE NA M. KAY IGISONGA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108756/karigombe-yakoranye-indirimbo-na-m-kay-igisonga-biganye-mu-ishuri-rya-muzika-rya-nyundo-vi-108756.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)