Christopher yasohoye indirimbo nshya Mi Casa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MI CASA YA CHRISTOPHER

'Mi Casa' yakiriwe neza n'abatari bake urebeye ku bamaze kuyishyiraho ibitekerezo beretse uyu muhanzi ko bari bamukumbuye banamushimira ku bw'igihangano cyiza yabakoreye mu buryo bunabyinitse. Ni indirimbo wumva umudiho wayo ukagukurura ukisanga wabyinnye bikaba byiza uri kumwe n'umukunzi na cyane ko n'ijwi ryayo ririmo ubuhanga.


Mu kiganiro gito umuhanzi Christopher yahaye InyaRwanda.com yasabye abantu kujya kuri konti ye ya youtube Topher Muneza bakareba indirimbo nziza yabakoreye anavuga ko yashakaga guha abakunzi be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda umuziki mwiza ndetse mu buryo bushya butari bumenyerewe. Yasobanuye igisobanuro cy'indirimbo n'uburyo yanditse abwira umuntu agira ati ''Ni urukundo bisa no kubwira umuntu ibintu yagukoreye mu rukundo ukanyurwa.''


Mi Casa ni indirimbo imara iminota 4 n'amasegonda 31, iryoheye amatwi kuva ku isegonda rya mbere utangiye kuyumva kugeza ku rya nyuma ndetse no mu buryo bw'amashusho yafatanywe ubuhanga ku buryo udahaga kuyireba no kuyumva. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element, itunganywa na Bob pro naho amashusho afatwa ndetse anatunganywa na Bagenzi Bernard umwe mu bahanga bamenyereweho gutunganya no gufata amashusho meza.

 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MI CASA YA CHRISTOPHER



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108740/christopher-yasohoye-indirimbo-nshya-mi-casa-yumuntu-ubwira-umukobwa-wamunyuze-mu-rukundo--108740.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)