Karasira yongeye gusabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karasira yari yarasabiwe gufungwa iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ariko aza kuvuga ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko bityo ahitamo kujurira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo uyu mugabo yongeye kugaragara imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yajuririyemo, ariko agaragaraza imbogamizi z’uko yumva atameze neza, bityo asaba ko urubanza rwimurirwa ikindi gihe.

Inteko y’Iburanisha yasabye ubushinjacyaha kugira icyo bubivugaho, butangaza ko bwiteguye kuburana na cyane ko amakuru y’uko Karasira arwaye atari asanzwe azwi.

Inteko yanzuye ko urubanza rwimurirwa kuwa Mbere tariki ya 23 Kanama ariko Karasira abaza inteko iburasnisha impamvu ishyize urubanza rwe hafi kandi yababwiye ko yumva atameze neza.

Umucamanza yamusubije ko imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zigomba gucibwa vuba bishoboka, kugira ngo urubanza rutangire mu mizi.

Karasira yahise avuga ko “Ibibi birutana”, asaba Urukiko ko rwamwemerera agakomeza kuburana uyu munsi aho kugira ngo azaburane ku wa Mbere, Urukiko rumusubiza ko nta kibazo mu gihe yumva afite ubushobozi bwo gukomeza, maze ubwo itariki nshya y’urubanza ntiyemezwa, ahubwo uruhande rwa Karasira rusabwa gutanga impamvu z’ubujurire bwarwo.

Me Gatera Gashabana uri mu banyamategeko babiri bunganira Karasira, yavuze ko impamvu bajuriye ari uko bifuza ko Karasira Aimable arekurwa kuko asanzwe afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, nk’uko byagaragajwe na Muganga w’Inzobere mu burwayi bwo mu mutwe, Dr. Murekatete Chantal, bityo akemererwa gukomeza kuburana ari hanze kugira ngo akomeze kwivuza mu buryo bworoshye.

Karasira kandi yabwiye Urukiko ko muri Gereza afatwa nabi ndetse ko yigeze gukubitwa n’abacungagereza, Urukiko ruhita rusaba Ubushinjacyaha kugira icyo rubivugaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuzwe na Karasira bidakwiye guhabwa agaciro kuko nta bimenyetso bifatika yerekanye byemeza ko iryo hohoterwa avuga ko yakorewe ryabayeho.

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Karasira gufungwa iminsi 30, Inteko Iburanisha ivuga ko izatangaza umwanzuro ku itariki ya 26 Kanama uyu mwaka, saa munani z’amanywa.

Karasira uri kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ari muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge iri i Mageragere, akurikiranweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Karasira Aimable yongeye gusabirwa gufungwa iminsi 30



source : https://ift.tt/3z0zyvq

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)