Gasabo: Umukobwa yafashwe akekwaho gucuruza urumogi, umunsi umwe mbere y’uko asezerana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ni bwo uyu yatawe muri yombi.

Byari biteganyijwe ko asezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya19 Kamena 2021, n’umusore biteguraga kurushinga.

Uyu musore bateganyaga gusezerana yabwiye itangazamakuru ko yababajwe cyane n’itabwa muri yombi rye, aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kumufasha bakarekura umukunzi we bagashyingiranwa.

Ati “Ndasaba Polisi ko yambabarira ikampa umugeni wanjye bafatanye urumogi tugasezerana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, yatangaje ko aho uyu mukobwa yafatiwe ari na ho yari atuye.

Ati “ Ni byo hari umukobwa baraye bafatanye urumogi kandi yagombaga gusezerana uyu munsi ku wa Kane hano ku Murenge wa Jali; yafatiwe mu Kagari ka Gateko kandi ni na ho yari atuye gusa sinzi niba yari asanzwe abigurisha kuko abacuruzi b’ibiyobyabwenge bagira amayeri menshi.”

Yaboneyeho gushishikariza abaturage kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge kuko bitemewe ndetse ingaruka zabyo ziba zikomeye.

Ati “Icyo nasaba abaturage ni ukwirinda gukora ibintu binyuranyije n’amategeko kuko itegeko rirahari rihana umuntu wese ucuruza ibiyobyabwenge, abaturage bakwiye kubyirinda kuko ingaruka zabyo ni nyinshi haba kuri we cyane ko by’umwihariko yari agiye kubaka urugo rwe ubwo ahemukiye uwo bari bagiye kurushingana n’umuryango we kubera kujya mu biyobyabwenge.”

Uyu mukobwa nyuma yo gutabwa muri yombi yahise avuga n’undi mugore bakora akazi kamwe ko kugurisha urumogi bose bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gatsata.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Umukobwa wafashwe akekwaho gucuruza urumogi mu gihe haburaga umunsi umwe ngo asezerane imbere y'amategeko
Umugore bivugwa ko yakoranaga n'uwo mukobwa wari ufite ubukwe na we yahise atabwa muri yombi



source : https://ift.tt/3mfT6IF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)