Abatangaza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga zirimo ‘Twitter’ bahagurukiwe, aba mbere batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo amaze gufatwa, uwitwa ‘Chris Adams’ kuri Twitter, yanditse ubutumwa buvuga ngo ‘Muri iki gitondo hari mugenzi wanjye wafashwe amaze kugura agapfukamunwa, ari kukambara nuko umupolisi aramufata amujyana muri Stade.”

Yakomeje agira ati “Nuko bageze kuri stade abajije umupolisi impamvu amurenganyije, uwo mupolisi ati ‘Hari igihe ubyuka nabi ugahura n’umuntu nkawe ukamutura ibibazo wakuye mu rugo. Ihangane!”

Chris Adams mu butumwa bwe kandi yibajije niba bikwiye ko ibibazo byo hanze y’akazi bizizwa abaturage. Arangije amenyesha inzego zirimo Polisi y’Igihugu n’Umuvugizi w’uru rwego, CP John Bosco Kabera.

Hadaciye kabiri ariko, ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2021, Polisi y’Igihugu yaje kwandika kuri Twitter ko “Yafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje igira iti “Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda.”

Polisi y’Igihugu yahitse itangaza ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

Mwiriwe,

Twafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranweho gutangaza amakuru y'ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n'amategeko gutangaza amakuru y'ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda.... pic.twitter.com/tH8OqqCqpy

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 18, 2021

Aba bombi umwe akurikiranweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no gufatanya na mugenzi we mu gutangaza ibihugu mu gihe undi akurikiranweho gutangaza ibihuha nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Uwo yise mugenzi we, ni Se

Ubutumwa bw’uyu Chris Adams [izina akoresha kuri Twitter] ari we Kwizera Adams bwashyizwe ku rukuta rwe tariki 16 Kanama 2021, saa 2:18.

Nk’uko yari yamenyesheje inzego zirimo Polisi y’Igihugu, abakozi bayo bahise batangira iperereza ngo bamenye neza umuzi w’ikibazo ndetse gishakirwe umuti niba koko umukozi wayo yahohoteye umuturage abihanirwe kandi n’uwo muturage arenganurwe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu iperereza ryakozwe, byaje gutahurwa ko Nsabimana Alphonse wari wafashwe na Polisi akajyanwa muri Stade ya Kicukiro atari mugenzi wa Chris Adams [Kwizera Adams, amazina ye y’ukuri] ahubwo ari umubyeyi we.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bakimara kubona ayo makuru bihutiye gukora iperereza ngo barenganure uwo muturage ariko nyuma baza gusanga harabayemo ibinyoma n’amanyanga akabije.

Ati “Icya mbere uvuze ko urenganye kandi si byo, icya kabiri uvuze ko uwafashwe yari arimo guhindura agapfukamunwa agira ate [..] kandi ntako yari afite, icya gatatu uvuze ko uwafashwe ari mugenzi wawe, urumva ni uruhurirane rw’ibintu byinshi.”

Yakomeje agira ati “Ibintu by’aho umuntu ahagarara ari ikantarange akakubeshya, ugapfa kwandika ibintu utahagazeho, utarebye, menya ko bishobora no kuguteza ibibazo kuko amategeko arahari.”

Bimaze kuba umuco...

Muri Nyakanga 2021, umwarimu yari arimo kugenzura ikorwa ry’ibizamini mu Ntara y’Amajyaruguru, aza guhamagarwa na mugenzi we wari uri mu Ruhango, amubwira ko arenganyijwe n’abapolisi.

Uwo uri i Musanze yagiye kuri twitter arandika ati ‘Kanaka, polisi iramuhagaritse imwaka ruswa, iramurenganya bikomeye’. Polisi yaje gukora igenzura irabatahura bose ndetse n’uwo wavuze ko yatswe ruswa bigaragara ko yabeshyaga.

Urundi rugero ni urw’uwari aha mu Biryogo ya Nyamirambo muri Kigali, Polisi ifata abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, mu Mujyi wa Rubavu, uyu wo mu Biryogo ajya kuri Twitter ati ‘abafashwe barenganyijwe bari bavuye gutabara n’ibindi’.

Polisi yaje gukurikirana isanga wa muntu wanditse kuri Twitter atabariza abafashwe akanavuga ko bavuye gushyingura, ari ibinyoma kuko uwo nyakwigendera hari hashize igihe yitabye Imana.

Itegeko rivuga ko ‘Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.’

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

CP Kabera avuga ko akenshi iyo bigeze mu gukurikirana ibi byaha, usanga bamwe bihakana bagenzi babo bikarangira uwabitangaje akurikiranywe wenyine, undi akavuga ko ibyo yanditse atigeze abimubwira.

Polisi y’u Rwanda yibutsa ko ari ingenzi kuba abantu bakwiye kujya babanza kugenzura bakamenya niba ibyo bagiye gutangaza bitanyuranyije n’amategeko.

Abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga batangiye gutabwa muri yombi



source : https://ift.tt/2XzTd7z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)