I Kigali habereye impanuka ikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa munani z'ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo hepfo gato y'Ibiro by'Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y'ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z'umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.
Inzu z'uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware, mu ikorosi riri hepfo y'Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu, ikomeretse n'abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D'Amour nkuko tubikesha BTN.

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yikoreye ibiti ifite icyapa(plaque) RAC 562 Z. Abaturage bayibonye bavuga ko shoferi hamwe n'abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.
Mugisha n'abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.



Source : https://yegob.rw/i-kigali-habereye-impanuka-ikomeye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)