Ngororero: Babangamiwe n’aho abagenzi bategera imodoka hataba ubwiherero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biterwa n’uko nta bwiherero rusange buri kuri iki cyapa bigatuma abagenzi baje gutegereza imodoka babura uko biherera bakajya gusaba mu baturiye aho hafi.

Aka gace gahuriramo abagenzi baturutse hirya no hino mu Karere ka Ngororero, batega imodoka zigana mu Majyepfo n’abavayo, ndetse hakorera n’umubare mwinshi w’abamotari.

Abagenzi n’abaturiye aka gace baganiriye na Radio1 bayibwiye ko babangamiwe no kuba nta bwiherero rusange bafite, bikaba biteza akajagari mu ngo z’abaturage batirwa aho kwihagarika.

Umugenzi umwe yagize ati “Mvuye gutira ubwiherero kuko hano nta buhari. Abaturage turarabangamira ariko nta kundi byagenda.”

Abatirwa ubwiherero bavuga ko bibabangamiye kuba urujya n’uruza rwiherera mu ngo zabo, kandi ko bishobora no kubaviramo uburwayi.

Umwe ati “Ikibazo cy’ubwiheroro kirakomeye, nk’abantu bose ba hano ku cyapa baza kuntira agafunguzo nanjye nkumva birambangamiye kuko haza abantu benshi.”

Hari undi wagize ati “Urabona nko mu gihe cya Covid-19 turimo umuntu ashobora kugutira agakora nko ku miryango ugasanga ayisizeho na we wakoraho ukayandura.”

Aba bose barasaba ubuyobozi kubakemurira iki kibazo bakabubakira ubwiherero rusange kuko kubaho gutya biteje inkeke.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfroid, yavuze ko iki kibazo cyizwi kandi ko kizakemuka bitarenze muri Nzeri 2021.

Yagize ati “Icyo kibazo natwe twari twakiganiriyeho n’umurenge kugira ngo haboneke igishobora gufasha abaturage batabanje kujya ahandi. Tukumva ko ari igikorwa kiri bukorwe byihuse ku buryo muri uku kwezi tugiye gutangira kwarangira byose byarangiye.”

Isuku y’ubwiherero ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, akenshi iyo bitubahirijwe bishobora kuba intandaro y’indwara zandura n’izindi zikomoka ku mwanda.

Ahategerwa imodoka mu mujyi wa Ngororero



source : https://ift.tt/2WHM9FZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)