Agace Miss Bahati yateretaniyemo n'umukunzi we niho bagiye gukorera ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahati Grace yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, kuri ubu aritegura kurushinga mu mpera z'iki cyumweru na Pacifique Murekezi bamaranye imyaka itatu mu munyenga w'urukundo. Aho aba bombi bateretaniye bwa mbere ninaho bagiye gukorera ibirori by'ubukwe bwabo.

Amakuru avuga ko ubukwe bwa Miss Bahati Grace buzaba tariki 4 Nzeri 2021 bukazabera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibirori by'ubu bukwe bizabera ahitwa 'Double tree by Hilton' aha akaba ariho Miss Bahati na Murekezi bateretaniye bwa mbere akaba ari naho bafuje gukorera ubukwe.

N'ubukwe byitezwe ko buzatahwa na benshi mu bafite amazina mu myidagaduro y'u Rwanda batuye muri Amerika, The Ben na Meddy nibo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ugiye kurushinga na Miss Bahati Grace, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry'i Nyanza, yanakiniye ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore yari asanzwe atuye muri Canada naho Bahati Grace atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora ngo aho bazatura bazahahitamo bitewe naho bazaba bafite akazi keza bombi.

Uko aba bombi bateretaniye bwa mbere aha bagiye gukorera ubukwe:

Hari tariki 1 Nzeri 2018 ubwo Miss Bahati na Murekezi bahuriraga bwa mbere muri Washington DC mu birori byo kumurika imideli. Nk'uko babyitangarije, kuri uyu munsi barinze bataha batavuganye cyane.

Bukeye bwaho nibwo bahuriye mu rugo rw'inshuti yabo bombi bagiye gusangira amafunguro ya nijoro, ibiganiro bihera ubwo.

Mu gitondo Bahati Grace yabyukiye ku butumwa bugufi buvuye kuri Murekezi wamwoherereje ifoto baraye bafatanye.

Icyo gihe nibwo batangiye kubona ko hari byinshi bagiye bahuza, batangira kujya bavugana kuva ubwo.

Nyuma y'ukwezi bavugana cyane kuri telefone, Murekezi yatangiye kujya akora ingendo Canada-Amerika agiye gusura Miss Bahati birangira urukundo rwabo rutangiye gushinga imizi. Ubwo Murekezi yatangiraga izi ngendo nibwo baje guhurira aha bagiye gukorera ubukwe.



Source : https://yegob.rw/agace-miss-bahati-yateretaniyemo-numukunzi-we-niho-bagiye-gukorera-ubukwe/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)