Gicumbi: Umugore akurikiranyweho kwangiza igitsina cy'umwana yareraga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo cyaha ashinjwa ngo yaba yaragikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara ajye ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w'iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko ‘Kaka' wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z'umutekano atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n'igikenyeri. Ariko Ubushinjacyaha busanga ibyo avuga atari ukuri, ahubwo ngo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Kuba ataragize n'uwo abwira ikibazo cy'umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze, ubwabyo ngo bihishe umugambi mubisha yari afite, nk'uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ibivuga.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y'Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.




source : https://ift.tt/3t4IzkZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)