Ikibazo cy'Umushinwa wakubise Umunyarwanda yamutunnye ku musaraba cyahagurukije inzego n'u Bushinwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga umugabo w'umunyamahanga akubitisha umuturage umugozi mu gihe uwakibitwaga yari azirikiye ku giti gikoze nk'umusaraba.

Ubwo bamwe bagira icyo bavuga kuri ariya mashusho, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga yatangaje ko hari abantu babiri batawe muri yombi barimo n'uriya wakubitaga umuturage.

Col Jeannot Ruhunga yavuze ko ko bariya bantu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita n'iyicarubozo aho byatangajwe ko bafungiye kuri station ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, yagize icyo ivuga kuri kiriya kibazo aho yatangaje ko ishyigikiye ko amategeko y'u Rwanda yubahirizwa ndetse ko bazafatanya mu gutuma habaho ubutabera kuri kiriya kibazo.

Itangazo ry'Umuvugizi wa Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko bazafatanya n'inzego z'ubutabera mu Rwanda mu gukora iperereza kuri kiriya kibazo kugira ngo hatangwe ubutabera bunyuze mu mucyo.

Iri tangazo kandi ryibusta ibigo by'Abashinwa bikorera mu Rwanda kimwe n'abaturage ba kiriya gihugu bari mu Rwanda kubahiriza amategeko n'amabwiriza by'iki gihugu.

Rigakomeza rigira riti 'Mu gihe hari ufashwe akora ibinyuranyije n'amategeko agomba gushyikirizwa Polisi byihuse aho kugira ngo ikibazo gikemurwe mu buryo budakurikije amategeko.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na Radi&TV 1 yavuze ko ntakintu icyo ari cyo cyose cyatuma umuntu akubitwa muri buriya buryo.

Yagize ati 'Yaba yakwibye, yaba yagututse, yaba yakwiciye umuntu, nta tegeko nta n'ibwiriza na rimwe riguha uburenganzira bwo gukora ibintu nka biriya byakorwaga abantu bose bareba.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikibazo-cy-Umushinwa-wakubise-Umunyarwanda-yamutunnye-ku-musaraba-cyahagurukije-inzego-n-u-Bushinwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)