Alex Muyoboke warebereye inyungu abahanzi bakomeye barimo Tom Close, Urban Boys n'abandi, atabiciye ku ruhunda yagaragaje ko yatunguwe n'aya mafaranga y'akayabo Bruce Melodie yavuze ko yasinyiye maze aha umukoro uyu muhanzi ndetse n'umujyanama we.

Mu kiganiro Alex Muyoboke yagiranye na TRANSIT LINE TV hari aho yageze maze Lucky Nizeyimana usazwe unakorera RBA amusaba kugira icyo avuga kuri iriya kontaro ya miliyari Burce Melodi aherutse gusinyana na sosiyete yitwa "Food Bundles Ltd" kora ibijyanye no kugura ndetse no kugurisha ku ikoranabuhanga ibikomoka ku buhinzi.
Muyoboke akibazwa kuri iki kibazo yatangiye agira ati: "Miliyoni igihumbi! Bruce Melodie na Lee this time ntabwo ndi bubyemere. Abantu bataza kugira ngo nabihakanye ko batayasinyiye, bashobora kuba bayasinyiye".

Muyoboke yahaye umukoro Bruce Melodie n'umujyanama we uzagaragaza ko yasinyiye miliyari cyangwa se yabeshye
Yakomeje avuga ko habaho ibyo bita Cash in Hand [Niba barahawe aya mafaranga cyangwa se wenda niba yarashyizwe kuri konte yabo runaka], nibyo bita cash in kind ashimangira ko niba ibyakozwe ari Cash in-kind miliyari yayemera". Yashimangiye ko bibaye ari Cash in Hand Bruce [baramuhaye amafaranga mu buryo bufatika cyangwa barayashyize kuri konte] Melodie yakorana indirimbo n'umuntu wa mbere ugezweho ku Isi. Aha yagize ati: "Niba ari in kind ndabyemera ariko ari In Cash, Lee niba undeba, Itahiwacu niba undeba ndashaka Collabo n'umuntu wa mbere ugezweho ku Isi".
Yakomeje agira ati: "Umfatire idarapo ry'u Rwanda Lee nawe Bruce murimanike nijye uzaba umufana wanyu bwa mbere". Yongeye asaba Lee amubwira ko niba ayo mafaranga [miliyari] ahari ashaka ko Bruce Melodie aba umuhanzi wa mbere muri Africa nk'uko abandi bahari.

Yagaragaje ko Bruce Melodie ari umuhanga ku buryo ariya mafaranga aramutse yarayasinyiye yaba umuhanzi wa mbere ukomeye muri Africa.
Yashimangiye ko ibi bitagorana kuko Bruce Melodie ari umuhanzi ukomeye warusha Wizkid, Davido n'abandi kuririmba atanga umukoro wo kumugira umuhanzi wa mbere niba koko ariya mafaranga ahari. Mu minsi ishize Ama G nawe aherutse gushinja Bruce Melodie kubeshya ko yasinyiye kontaro ya miliyari y'amanyarwanda.