Aimable Karasira wamaze kwambara iroza yaburanye ubujurire avuga ko yakubitiwe muri Gereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ubu ukekwaho ibyaha birimo gukurura amacakubi, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ruherutse gufata icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo.

Urukiko rwavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba ibyaha akurikiranyweho bikomeye kandi ko yabikoreye ku mbuga nkoranyambaga bityo ko aramutse arekuwe yakongera akabikora.

Aimable Karasira wajuririye iki cyemezo, uyu munsi ku wa Kane tariki 19 Kanama 2021 yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane ku bujurire bwe.

Karasira wamaze kwambara impuzankano y'imfungwa y'ibara ry'iroza, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yabanje kubwira Urukiko ko yifuza ko urubanza rusubikwa kuko atameze neza.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku cyifuzo cy'uregwa, bwavuze bwo bwiteguye kuburana kandi ko iki cyifuzo cye atagitanze mbere bityo ko bitari bizwi.

Umucamanza yahise ifata icyemezo ko yimuriye urubanza tariki 23 Kanama 2021 gusa uregwa ntiyanyurwa ahita avuga ko iyi tariki ari vuba cyane mu gihe Urukiko rwavugaga ko urubanza ku ifunga rugomba kuba byihuse kugira ngo urwo mu mizi ruzagire igihe rutangirira.

Karasira yahise avuga ko nubundi yumva ari hafi bityo ko yakwemerwa akaburana uyu munsi ndetse Urukiko rurabimwemerera.

Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yahise agaragaza impamvu bashingiyeho batanga ubujurire bwabo aho yagarutse ku burwayi bwo mu mutwe bw'umukiliya we, avuga ko akwiye kurekurwa kuko raporo ya muganga yemeje ko buriya burwayi abufite koko kugira ngo ajye no kwivuza.

Aimable Karasira kandi yagaragaje imbogamizi zirebana n'uburyo afunzwemo ko afatwa nabi ndetse ko hari igihe yakubiswe n'abacungagereza.

Ni ingingo yatewe utwatsi n'Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atagaragaje ibimenyetso bityo ko Urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

Uregwa n'umwuganira mu mategeko bakomeje gushimangira icyifuzo cyabo ko akwiye kurekurwa mu gihe Ubushinjacyaha na bwo bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho kiriya Cyemezo cyafashwe n'urw'Ibanze rukemeza ko uregwa akomeza gufungwa by'agateganyo iminsi 30.

Umucamanza yahise apfundikira iburanisha yemeza ko icyemezo cy'urukiko kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aimable-Karasira-wamaze-kwambara-iroza-yaburanye-ubujurire-avuga-ko-yakubitiwe-muri-Gereza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)