Agahinda ka bafana ba Rayon bagiye kureba perezida w'iyi kipe agahita abafungirana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bafana b'iyi kipe bazindukiye ku biro by'iyi kipe bifuza kuvugana na perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele ariko ntibagize amahirwe yo kuvugana na we kuko yahise afunga ibiro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo bamwe mu bafana b'iyi kipe basanzwe bazwi nka Rwarutabura, Malaika, Nkundamatch, Sarpong ... bazindukiye ku biro by'iyi kipe bagiye kubaza ahazaza h'iyi kipe irimo kuvugwamo amakuru atari meza.

Rayon Sports ni imwe mu makipe arimo kuvugwamo amakuru menshi, igezweho ni uko ishobora gutakaza umukinnyi wayo Nishimwe Blaise akajya muri mukeba APR FC.

Ibi bibaye nyuma y'uko iyi kipe yananiwe kwishyura uyu mukinnyi amafaranga yose yamuguze aho yari isigaje kwishyura miliyoni n'igice aho n'abafana bamaze guteranya amafaranga yo kumwishyura.

Uretse ibi kandi, ni ikipe abakunzi bayo bibaza ahazaza hayo kuko nta kimenyetso na kimwe itanga kuko bayishinja kuba itagaragara ku isoko ndetse n'abakinnyi yari ifite ikabatakaza byoroshye.

Rwarutabura umwe mu bafana b'iyi bari babyukiye Kimihurura, yabwiye ISIMBI ko bagiye kuvugana n'ubuyobozi ngo bamenye ahazaza h'ikipe bihebeye.

Ati "ni agahinda, urabona ikipe yacu irimo kugenda ijya mu marembera, nkatwe nk'abafana bakuru turarambiwe nta mufana dufite, n'uwo tubonye baramujyanye niba bashaka ko tujya mu cya kabiri situbizi, twashakaga kuvugana na perezida ngo atubwire icyamunaniye, niba ari amafaranga turayatanga cyangwe se n'ikipe niba yamunaniye abitubwire."

Malaika avuga ko baje bashaka kuvugana na perezida ariko akaba yahise ajya mu biro akikingirana yanga kuvugana nabo kugeza barambiwe bakaba bafashe umwanzuro wo gutaha.

Ati "impamvu twaje hano ni uko twashakaga kuvugana na perezida, ni uko twahageze ntashake kutuvugisha muri make yatubonye ajya mu biro arakinga. Twashakaga kumubaza aho ikipe yacu aho irimo kugana kuko tubona igana habi, birangiye tutaganiriye yanze kuduha umwanya."

Aba bafana bakaba bashaka ko uyu muyobozi niba ikipe yamunaniye yakwegura hakajyaho umuyobozi ushoboye.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yari afite umubare w'abakinnyi benshi basoje amasezerano ariko nta n'umwe bigeze babasha kongerera amasezerano aho bamwe basinya ahandi nka kapiteni Rugwiro Herve.

Iyi kipe kandi yagiye igirana ibiganiro n'abakinnyi batandukanye ariko bikarangira bigiriye ahandi nka Kapiteni w'ikipe y'igihugu Haruna Niyonzima, Rukundo Denis ni bamwe mu bakinnyi baganiriye n'iyi kipe ariko birangira basinyiye AS Kigali, Muhadjiri baramuganirije asinyira Police FC.

Rwarutabura(iburyo) ngo baje kuvugana na perezida wa Rayon arabihisha, aha yari kumwe na Nkundamatch
Malaika(ubanza ibumoso) ngo niba Uwayezu Jean Fidele adashoboye Rayon Sports niyegure



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-ka-bafana-ba-rayon-bagiye-kureba-perezida-w-iyi-kipe-agahita-abafungirana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)