Kutarya avanse no kuzibukira irari: Ibikubiye mu mfashanyigisho nshya y’abitegura kurushinga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iterambere ry’urugo ntirigirira inyungu umugabo n’umugore n’abana babo gusa, rinagera ku gihugu kuko bigira ingaruka ku gutegura ahazaza hacyo.

Uyu munsi wa none, urugo rufatwa nk’inkingi ikomeye umuryango utekanye wubakiraho, rwajemo agatotsi ahanini kubera gatanya zivugwamo.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yatandukanye byemewe n’amategeko. Iyo ni iyamenyekanye, bivuze ko ishobora kuba ari myinshi.

Imwe mu mpamvu zikomeye zitungwa agatoki ku bwiyongere bwa gatanya zirimo no kuba abagiye kurushinga badategurwa neza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, yabwiye IGIHE ko umushinga wo kubaka urugo ukwiye kwiganwa ubushishozi.

Ati “Usanga hari ingo nyinshi, aho bamarana amezi atatu, ane bakaba barabanye; ubwo se koko uba ugiye mu mushinga w’ubuzima bwose? Kubaka urugo si nko kujya gushaka akazi. Akazi ushobora kukageramo ukabona ntukishimiye, umukoresha ntumwishimiye, abo mukorana ntubishimiye cyangwa ukabona ahandi uzahembwa menshi kurushaho ukavuga ngo ndagahinduye. Urugo rero si uko bimeze, ni umushinga w’ubuzima bwose.’’

MIGEPROF yaciye undi muvuno mu kwigisha abitegura kurushinga

Mu guhangana n’ikibazo cy’abajya mu ngo batariteguye neza, MIGEPROF n’izindi nzego za Leta, imiryango yigenga n’ishingiye ku myemerere bateguye imfashanyigisho itegura abagiye gushyingirwa no gufasha imiryango yarushinze.

Iyi mfashanyigisho yiswe “TWUBAKE URUGO RWIZA” igaruka ku ngingo zirimo ibyo kwitwararika mu gihe cyo kurambagizanya ku nkumi n’umusore n’imyitwarire ikwiye ku bageze mu rugo.

Yagenewe abiyumvisemo umuhamagaro wo gushyingiranwa kandi batangiye kwitegura n’ababana nk’umugabo n’umugore. Ihera ku kurambagizanya, kuganira ku iterambere, umubare w’imbyaro, amashuri y’abana, imicungire y’umutungo, gufatanya imirimo n’izindi nshingano.

Ibyo kwitwararika mu kurambagizanya

Umusore n’inkumi bitegura kurushinga bagirwa inama yo kwigengesera mu rugendo rwo kubaka umuryango.

Iyi mfashanyigisho ikebura aba bombi kwitwararika no kugendera kure imico yacogoza uwo mubano irimo no gusaba avanse [kuryamana abantu batarabana].

MIGEPROF ivuga ko ibishobora kubangamira irambagiza bikwiye kwirindwa.

Ingingo imwe igira iti “Mu gihe cyo kurambagizanya, umukobwa n’umuhungu bagomba kwirinda ibikorwa byose n’imigenzo mibi byabagiraho ingaruka. Urugero nko kwishora mu busambanyi (kurya ubukwe bubisi), kwirinda irari, kwiyandarika... bagomba kuyoborwa n’urukundo nyarwo, aho kuyoborwa n’irari.’’

Ivuga kandi ku ndangagaciro zikwiye kubaranga zirimo kugira urukundo nyarwo no gukomeza kurusigasira, kugira ibanga ry’urugo, kuvugisha ukuri no kugira ikinyabupfura.

Abifuza gushyingirwa kandi basabwa kugendera kure ibizira bishobora kubasenyera birimo guhohotera uwo mwashakanye, guta urugo, kumva amabwire no kwishora mu businzi no mu biyobyabwenge.

Abanyamadini na sosiyete sivile bagumanye inshingano zo gutegura abagiye kurushinga

Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko iyi mfashanyigisho izajya itangwa mu mezi atandatu ndetse abamaze guhugurwa bagahabwa impamyabushobozi.

Ati “Ushobora guhugurwa mu idini usengeramo, udafite idini nawe tumufasha gushaka sosiyete sivile zafata iyo nshingano yo kumuhugura, ndetse tukongera no gushyira imbaraga mu buryo bigishwa no ku Murenge kugira ngo aho hose turebe ko umuntu ajya mu kintu azi neza n’inshingano zimutegereje.’’
Bitewe n’imiterere y’urugo, iyi mfashanyigishisho ntizagarukira gusa ku gutegura abagiye kurushinga, ahubwo izanakurikirana abageze mu rugo.

Yakomeje ati “Harimo ibijyanye n’uko muganira, kurera abana, kuganira ku mitungo n’ibindi. Umuntu wese utarinjira neza mu rugendo rwo kurushinga iyi mfashanyigisho ishobora kumuyobora neza.

Ku ruhande rw’imiryango itari iya Leta, Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko kuba haragiyeho imfashanyigisho yo kwigisha abagiye kubana bizafasha kugira umuryango utekanye.

Yagize ati “Bigiye gutuma umuntu ugiye kubaka urugo yumva neza icyo agiye gukora kuko mu rugo ntabwo ari ukujya kuryoshya gusa. Iyo ugiye gushinga urugo hari inshingano uba ufite ndetse n’ubundi burenganzira uba ugiye guhabwa, ibyo bintu byose ugomba kubifatira hamwe ukajya gushaka uzi inshingano zawe. Bizatuma yaba umuhungu n’umukobwa basobanukirwa inshingano z’urugo.’’

Umwanditsi w’ibitabo byibanda ku kubaka umuryango akaba n’umwe mu bateguye iyo mfashanyigisho, Padiri Amerika Victor, yavuze ko gushyiraho ihamye bizatuma habaho guterurira hamwe mu kubaka umuryango.

Ati “Amadini asanzwe abikora ariko ubwo abonye imbaraga za Minisiteri bafatanye, bigishe abagiye kubana..babikoraga buri wese yirwanaho bitewe n’ibyo agomba kubigisha. Ni byiza rero ko abantu bahuriza hamwe bakagira icyo bigishwaho kuko umuryango ari umwe.”

Yavuze ko bitanagomba kurangirira mu kwigisha abagiye kubana gusa ahubwo ko hakwiye kubaho n’uburyo bwo kubaherekeza bamaze kurushinga.

Yasabye ko byashyirwamo imbaraga cyane aho gutegereza kwigisha abantu ku munsi w’ubukwe kuko mu birori abageni bataba bari gukurikira ibyo bigishwa.

Imfashanyigisho yateguwe hagamijwe gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 yo mu Ukuboza 2019 wasabye ifatwa ry’ingamba zo gutegura neza abagiye gushyingirwa no guherekeza ababana nk’umugabo n’umugore hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

Ku bitegura gushyingirwa, inyigisho zizatangwa mu mezi atandatu mbere yo gushyingirwa, hagamijwe kubaha umwanya uhagije wo kumenyana no gusobanukirwa uburenganzira n’inshingano biyemeje.

Igihe cyo kwigishwa gishobora kugabanywa bitewe n’impamvu zumvikana z’abagiye gushyingirwa; urwego rubategura rushobora kukigabanya ariko bagakomeza gukurikiranwa nyuma yo gushyingirwa.

MIGEPROF yashyize hanze imfashanyigisho ikubiyemo impanuro zigenewe abitegura kurushinga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)