Mu ijoro ryakeye amakipe akinamo abanyarwanda yatangiye imikino y'ijonjora rya UEFA Europa Conference League, Rwatubyaye akaba yitwaye neza mu gihe Nirisarike bitagenze kuko yatsindiwe muri Slovenia.
Aya makipe yombi ari mu itsinda 3, akaba yakinaga imikino yayo y'umunsi wa mbere w'iri jonjora mu ijoro ryakeye.
FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yari yakiriye Llapi FC yo muri Kosovo, yaje no kubyitwaramo neza iyitsinda ibitego 2-0.
Rwatubyaye Abdul wari wabanje mu kibuga akanakina iminota yose, yaje gutsindira ikipe ye igitego cya 2 mu minota y'inyongera(90+4). Kikaba cyaje gisanga icya Markoski cyagiyemo ku munota wa 35. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 15 Nyakanga 2021 muri Kosovo.
Muri iri tsinda kandi ikipe Urartu FC yo muri Armenia ikinamo Nirisarike Salomon, yari yasuye Maribor FC muri Slovenia, umukino warangiye iyi kipe ya Nirisarike Salomon wakinnye iminota 90 itsinzwe igitego 1-0. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 15 Nyakanga 2021 muri Armenia.
Muri iri tsinda kandi Dinamo Batumi yaraye itsinze Tre Penne 4-0 ni mu gihe Sfintul Gheorghe yaraye itsinzwe na Partizani Tirana 5-2.