Abasore aho gutera ivi nibatere imitoma - Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri Bamporiki Edouard
Minisitiri Bamporiki Edouard

Ni mu kigabiro aherutse kugirira ku Isibo TV, aho yagiye abazwa ibibazo binyuranye bijyanye n'umuco Nyarwanda, mu kubisobanura atanga urugero ku muhango wo gutera ivi, nk'umuco wadutse wifashishwa mu gusaba urukundo, ukorwa n'abasore bateganya kurushinga.

Kuri we, gutera ivi usanga bikubiyemo ibintu byinshi bidasobanura urukundo nyarwo, aho ngo usanga hari abatera ivi, ariko nyuma y'igihe gito bigahinduka bakisubirira mu zindi ngeso zibakurura mu butane.

Agira ati “Ubundi ugira icyo atinya ntiyatera ivi, yaryihorera rwose, kuko urumva iyo tubonye ivi twumva ko ibintu byarangiye, kandi birarenga n'uwateye ivi harashira iminsi mike ukabona batonze ku murenge bajya gusaba ubutane, nkibaza rya vi ko nta mezi abiri ashize bigenze bite, ukabona umusore yasubira muri bya bindi kandi ivi ryaratewe. Gusa ntihagire abantu banyumva nabi ngo ndamagana abatera ivi kuko nta politike ihari ibigenga, ni imico y'ahandi Abanyarwanda batiye”.

Arongera ati “Ubirebye, njyewe ndi umukobwa nubaha umuhingu ntaryo yatera, yabyihorera kuko ririya vi turebye nabi ryasimbura umuranga, wakeka ko hari ibintu ririmo kuranga ariko si mbizi, uwabyihorera”.

Uwo muyobozi abajijwe ku buzima bwe, icyo yasimbuje umuhango wo gutera ivi ubwo yiteguraga kurushinga yagize ati “Ibyo erega byadutse vuba, njye maze imyaka icumi ndongoye, ariko ukuntu nzi umugore wanjye n'uburyo tubana byamuvuna, ndamutse mbyadukanye byamubabaza, ubanza yabyamagana n'ivi ritaragerayo”.

Yavuze ko gupfukamira umuntu ari ibitirano, bihabanye n'umuco nyarwanda w'ubwubahane hagati y'abanshakanye, atanga inama yo kuvuga imitoma aho gupfukama ngo bakabiharira Imana.

Ati “Kubera ukuntu twubaha Imana turayipfukamira, gupfukamira umuntu by'ibitirano gusa, wenda abantu ni babisesengura bakajya babona impamvu umuntu bamupfukamira bizakorwe, ariko gutera imbabazi ugiye gushaka umugore tuzabyihorere dutere imitoma, abasore aho gutera ivi, ni batere imitoma”.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)