Rwatubyaye na Nirisarike uyu munsi baramanuka mu kibuga mu irushanwa bahoze barota #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo hatangira ijonjora rya UEFA Conference aho amakipe akinamo abanyarwanda ari bube amanuka mu kibuga, Urartu FC ya Nirisarike yerekeje muri Slovenia ni mu gihe FC Shkupi FC ya Rwatubyaye Llapi FC yo muri Kosovo.

Aya makipe yombi akaba ari mu itsinda rya 3 kumwe na Llapi (KOS), Dinamo Batumi (GEO), Tre Penne (SMR), Sfintul Gheorghe (MDA), Partizani (ALB), Maribor (SVN)

FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul muri Macedonia irakira Llapi FC yo muri Kosovo, ni mu gihe ikipe ya Urartu FC muri Armenia ikinamo Nirisarike Salomon yamaze kugera mu Slovenia aho igiye gukina na Maribor FC.

Ni ubwa aba bakinnyi bombi b'abanyarwanda bagiye gukina iyi mikino yo ku rwego nk'uru kuva batangira urugendo rwabo rwa ruhago, akaba ari n'inzozi bahoze barota. Nta gihindutse bose baraza kuba babanje mu kibuga muri iyi mikino bafasha amakipe yabo.

Imikino yose yo mu itsinda rya 3 iteganyijwe

Shkupi 1987 (MKD) vs Llapi (KOS)
Dinamo Batumi (GEO) vs Tre Penne (SMR)
Sfintul Gheorghe (MDA) vs Partizani (ALB)
Maribor (SVN) vs Urartu (ARM)

Nirisarike na Urartu FC bamaze kugera muri Slavenia gukina Maribor FC
Rwatubyaye Abdul n'ikipe ye barakira LlaPi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-na-nirisarike-uyu-munsi-baramanuka-mu-kibuga-mu-irushanwa-bahoze-barota

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)