Uyu mugabo akekwaho kuba yakubise umugore we ifuni mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021 saa yine z'ijoro.
Bivugwa ko uyu mugabo yamujijije kuba yamutanze kugera mu rugo, aho atahiye ngo batangira gucyocyorana biza kugera aho umugabo yeguye ifuni ayimukubita mu mutwe.
Uyu mugore wakubiswe ifuni Imana igakinga akaboro, yahise agwa muri koma, bamujyana kwa muganga igitaraganya ubu amakuru aravuga ko yatangiye gutora ka mitende.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndaro, Nzabakurikiza Alphonse, avuga ko umugore wa Baraturwango yari asanzwe afitanye amakimbirane n'umugabo we ashingiye ku mitungo ari na yo bapfaga.
Agira ati 'Amakuru abana baduha n'abaturanyi ni uko umugore afite utwo yishabikira ntaheho umugabo kandi umugabo we ntagire icyo azana mu rugo, uwo mugabo kandi ngo yaba akeka ko umugore we yaba afite abandi bagabo bamuha ibituma yimeza neza kuko ngo yiyitaho agasa neza.'
Nzabakurikiza akaba agira inama abaturage bafite ingo kurushaho gutera intambwe bakamenyekanisha ikibazo bafite mu nshuti n'abavandimwe mu rwego rwo kurwanya ibyago biterwa n'amakimbirane.
Ati 'Imiryango ikwiye kugaragaza ibibazo ifitanye mu nshuti n'abavandimwe aho binaniranye bigashyikirizwa izindi nzego kuko ingaruka zabyo ni uko habaho ibyago nk'ibyo kandi imitungo ikahahombera.'