Perezida Samia wa Tanzania ageze mu Burundi mu ruzinduko rw'iminsi 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wageze ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriwe na Visi Perezida w'u Burundi, Prosper Bazombanza.

Uru ruzinduko rwa Madamu Samia Suluhu Hassan mu Burundi, rwari rwatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Burundi.

Itangazo ryasohowe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, ryavugaga ko abakuru b'Ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ibi bihugu bifitanye umubano mwiza kuca cyera byakomeza gukorana.

Ibi biganiro kandi ngo bizagaruka ku buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano asanzwe ari hagati y'ibi bihugu ndetse no gusinya andi mashya.

Muri nzeri 2020 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze igihe gito arahiriye kuyobora iki gihugu, yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Tanzania icyo gihe yakirwa na nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga kiriya gihugu akaza kwitaba Imana.

Madamu Samia Suluhu Hassan wahise asimbura Magufuli, akaba agiriye Uruzinduko mu Burundi mu gihe iki gihugu gikomeje kugaragaza ubushake bwo kubana no gukorana n'amahanga.

Perezida Evariste Ndayishimiye agiye kwakira Madamu Samia Suluhu Hassan nyuma y'umunsi umwe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaganiriye na mugenzi we Felix Tshisekedi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Samia-wa-Tanzania-ageze-mu-Burundi-mu-ruzinduko-rw-iminsi-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)