Leta ivuga iki ku bashaka ko abaturage babana na COVID-19 ubuzima bugakomeza? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Minisitiri w
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

Muri icyo kiganiro, abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye birebana na Covid-19, uko virusi yayo ikomeza kwihinduranya, niba inkingo za Covid-19 zatuma abantu badakomeza kuyandura n'ibindi.

Umwe muri abo banyamakuru yarabajije ati, “Ese kuki impuguke mu buzima mutashaka uko abaturage babana n'izo virusi, ubuzima bugakomeza?”

Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari impungenge mu gihe abantu bakwemera kubana n'izo virusi za Corona zihinduranya kuko ngo imibiri y'abantu ntizakira ku buryo bumwe kandi hari n'ubwo hazaza izikomeye cyane kurusha iziriho ubu.

Yagize ati “Abantu babana na zo, ariko mu kubana na zo hari abapfa, nanakubwiye nti duhisemo ngo tubane na yo, jye nawe, waba uzi uko biza kukugendekera cyangwa njyewe ninyandura? Kuko tubanye na yo tudapfa ni ikindi kibazo. Kubana na yo turimo gupfa n'abato batangiye gupfa, nibaza ko atari cyo gisubizo twatanga, ntabwo ari wo murongo twafata nk'igihugu”.

Minisitiri Ngamije yongeyeho ko hari abantu benshi babanje gukerensa indwara ya Covid-19 ariko ubu bakaba batangiye guhindura imyumvire, babona ko iyo ndwara ikaze, kandi ngo iranakaze koko.

Kuko ngo ntawushobora kumenya uko Virusi zihinduranya n'urwego zishobora kuza mu gihe kizaza zizaba zikazeho, ngo ibyiza ni gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Yagize ati “None turimo kuvuga buriya bwoko bwihinduranyije bwo mu Buhinde cyangwa se ‘Delta variant' ejo se hazaza ubuhe, bukaze gute se? Twumva rero icyiza ari uko tuguma ku mahame y'ibanze, kwirinda kwandura no kwanduza no gufata ibyemezo byatuma tutagera aho hose, aho inzego z'ubuzima zananirwa kuvura n'umuntu ukeneye kuvurwa, ahubwo tureba ukuntu twagabanya kwanduzanya hagati y'Abanyarwanda ni cyo gituma na Guverinoma yafashe kiriya cyemezo (guma mu rugo mu bice bimwe na bimwe).”
Post a Comment

0 Comments