Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Maze abwira abigishwa be ati 'Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir'ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.' Matayo 9:37-38

Hashize imyaka irenga ibihumbi 2000 Yesu avuze aya magambo. Nubwo iri jambo ryanagarutse ahantu harenze hamwe muri Bibiliya, ariko dufashe nkaha twasomye muri Matayo batwereka ibikorwa Yesu yari amaze gukora. Yari amaze guhumura impumyi, nyuma yaho bamuzanira ikiragi cyari gitewe na dayimoni, maze uwo muntu nawe aramukiza ngo binatangaza abantu.

Yesu yakomezje kugenda yigisha ngo akurikiwe na benshi, ngo abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk'intama zitagira umwungeri. Nibwo yavuze rya jambo ati' Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir'ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye".

Ubundi Yesu ngo icyatumye yerekanwa kwari ukugira ngo amareho imirimo ya Satani yose. Nubwo tutarondora imirimo yose ya Satani, ariko twavuga mu magambo nk'ane ko agakiza Yesu atanga gakiza: Ibyaha, indwara, ibikomere( n'imibabaro intimba) ndetse n'imivumo.

Ese ko Yesu yatubwiye ko ibisarurwa ari byinshi kandi abasaruzi bakaba ari bake, wamwemerera ukamubera umusaruzi we? Abantu benshi baruhiye mu mwijima w'ibyaha, indwara zanze gukira, ibikomere bitomowe, ndetse n'imivumo ya karande. Ese ujya ugirira umutwaro abantu barimo kurimbuka? wibuke ko Yesu we ngo yabonye abantu bamukurikiye barushye cyane basandaye nk'intama zitagira umwungeri akabagirira imbabazi.

Yesu ajya mu ijuru nta matike cyangwa za viza yadusigiye ngo tubone uko tujya kubwiriza mu mahanga yose, icyakora byumvikane neza abafite ubutunzi bakwiye no kubukoresha bajya kwamamaza ubutumwa bwiza abantu bagakizwa. Nanone ariko ku bafite ubushobozi buke, wabukoresha uko bungana uhindurira benshi kuba abigishwa ba Yesu bagakizwa. Ikiyongereye kuri ibi ni uko ukwiye kwerera imbuto kandi nyinshi abo mu bana umunsi ku munsi maze bahere ko bakizwe.

Wasoma kandi iyi nkuru: Dore impamvu Yesu adusaba kwera imbuto akongeraho "nyinshi"

http://www.agakiza.rw/Dore-impamvu-Yesu-adusaba-kwera-imbuto-akongeraho-nyinshi.html

Dukwiye kugirira umubabaro n'umutwaro wo mu buryo bw'Imana ku bantu barimbuka. Ndakwifuriza ko waba mu mubare w'abifatikanyije na Yesu gusarura ibisarurwa by'Imana.

Wakurikira kandi n'iyi nyigisho: Ibintu 4 ukwiriye kumenya mbere yuko uzava ku isi/Umugisha n'amahirwe utamenye biri muri YESU

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibisarurwa-ni-byinshi-ariko-abasaruzi-ni-bake.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)