Nta mwana ateganya, urukundo ruza nyuma, yata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yitswe n'ababyeyi Sheebah Karungi, yavutse kuwa 11 Ugushyingo 1989. Ni umugandekazi w'umuririmbyi, umubyinnyi n'umukinnyi wa filimi udakina mubyo akora nk'uko byemezwa n'abamuzi bya hafi bavuga ko ari umukozi byo ku gipimo cyo hejuru.

Urugendo rwe muri filimi rwatangiriye muyo yakinnye yitwa 'Queen of Katwe' (Umwamikazi wa Katwe), muri iyo filimi akaba yarakinnye yitwa 'Shakira'.

Sheebah yakuriye mu biganza bya Nyina mu gace ka Kawembe m'umurwa mukuru wa Uganda Kampala. Nyuma yo gusoza amashuri abanza mu gace yavukiyemo yakomereje ayisumbuye mu ryitwa 'Midland' aza kurivamo ageze mu mwaka wa kabiri.Sheebah Karungi benshi bafata nk'umwamikazi w'umuziki wa Uganda nawe ubwe wiyita Umwamikazi Karma

Ku myaka 15 yatangiye kubyinira amafaranga. Mu mwaka wa 2006 afite imyaka 17, yaje kujya mu itsinda ry'ababyinnyi ryitwa Obsessions. Ubwo yari muri iri tsinda nibwo yatangiye kugirira umuziki urukundo rudasanzwe ahita akora indirimbo  ebyiri mbere y'uko arivamo.

Mu mwaka wa 2010 nibwo yakoze indirimbo ifatwa nk'aho ariyo ya mbere yakoze kuko ariyo yamumenyekanishije ikamwinjiza mu ruhando rw'abandi yitwa 'Kunyenyeza' yandikiwe n'umuhanzikazi uri mu bakomeye 'Cindy' akayikorerwa n'umwe mubatunganya umuziki banditse izina muri Uganda n'Akarere uzwi ku izina rya 'Washington'.

N'ubwo bwose umuhanzikazi Sheebah akunzwe biragoye kumenya ibijyanye n'umukunzi we dore ko anatangaza ko ibijyanye no gukundana aricyo kintu cya nyuma mubyo atecyerezaho.

Adatinze yahise ashyira hanze izindi ndirimbo zishimiwe bikomeye zirimo 'Bulikyekola' yakoranye na Ks Alpha, Baliwa yakoranye na Coco Finger kimwe n'iyitwa 'Automatic' yandikiwe na Sizzaman izi zose zakomeje urugendo rwe mu muziki.

N'ubwo bwose byari bimeze gutyo ariko iyo yakoze yise 'Ice Cream' iri muzazamuye amarangamutima ya benshi, ikinwa inshuro zitari nkeya, yandikwaho n'ibitangazamakuru binyuranye ahita ayikurikiza iyitwa 'Twesana'.

Mu mwaka wa 2014 nibwo yashyize hanze bwa mbere uruhurirane rw'indirimbo zigera kuri eshanu 'EP' maze imuhesha ibihembo by'umuhanzikazi mwiza w'umwaka mu bihembo bya HiPipo.

Ubwo yuzuzaga imyaka 31 yatangaje ko adateganya kubyara umwana mu bihe bya vuba

Yahise akurikizaho Album yise 'Nkwatako' yamushyize ku rundi rwego; hari mu mwaka wa 2016 ahita ategura igitaramo cyo kuyimurika cyasize amateka atazibagirana kimwe n'icyo yise 'Omwoyo' yakoze mu mwaka wa 2018. Byose byabereye kuri Hoteli rurangiranwa muri Kampala yitwa Africana.

N'ubwo ariko ibi bitaramo byitabiriwe ndetse bikanagera ku rwego rwo hejuru ahanini bitewe n'ababyinnyi babigaragaragamo barimo nk'uwitwa 'Cathy Patra' wamufashije muri 'Omwoyo', uyu akaba ari rurangiranwa mu mbyino yaba muri Uganda na Afrika aho yanegukanye ibihembo bitandukanye bijyanye no kubyina;

Ariko ntibyabujije abantu kuvuga ko uyu muhanzikazi nta kabaraga agira ku rubyiniro, by'umwihariko ijwi rye ridashoboye guha abakunzi be ibyo bifuza mu buryo bw'imbonankubone 'Live'.

Ijwi rye ntabwo ryagiye ryishimirwa mu bitaramo yakoze mu myaka ya mbere ya 2018 nko mu cyiswe 'Omwoyo' na 'Nkwatako'

Sheebah kandi ni umushabitsi ukomeye muri Kampala aho yagiye ashora amafaranga menshi mu bikorwa binyuranye by'umwihariko mu kabari kitwa 'The Red Bar' kimwe n'akitwa 'Red Events' yafatanije na wa mubyinnyi karundura 'Cathy Patra'. Hari n'ayo yashoye mu bucuruzi bw'imisatsi y'abari n'abategarugori n'ibindi.

Avukana na Mariam Jumba. Nyina yitwa Edith Kabazungu  na Se Ahamada Kimali Musoke. Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye zikagera kure harimo iyitwa 'Farmer' yakoranye na Ykee Benda hamwe na  'Weekend' yakoranye na RunTown.

Indirimbo yakoranye na Runtown wo muri Nigeria yitwa 'Weekend' kimwe n'iyitwa 'Farmer' yasubiranyemo na Ykee Benda ziri muzafashe imitima y'abatari bacye muri Afrika

Ubwo yuzuzaga imyaka 31 yatangaje ko adashishikajwe no kubyara. N'ubwo kugeza ubu uyu muhanzikazi nta mwana agira, nta n'umugabo. Ndetse biranagoye kumenya umuntu wabaye cyangwa uri mu rukundo na 'Sheebah Karungi'. Igisekuru cya Sheebah Karungi ni icy'aba 'Mutooro'  n'aba 'Muganda'.

umwamikazi Karma yarezwe na Nyina. Yatangiye kubyinira amafaranga ku myaka 15 amaze kureka ishuri ageze mu mwaka wa 2 w'ayisumbuye.Karungi ari mu bashabitsi bakomeye mu murwa mukuru wa Kampala Aha yari agiye gufata amashusho y'indirimbo ntabwo ari ugutwita kuko nta mwana agira 'nta n'uwo ateganya'Mu butumwa bwe buhuza n'ibyo yavuze ko urukundo ruza nyuma , aha ugenekereje mu kinyarwanda yagiraga ati: 'Umubano nicyo kintu cya nyuma ntekerezaho. Ba inshuti yanjye. Ba amahoro yanjye. Ibindi byose bizaza mu gihe cyabyo niba ari ibigomba kuba."



 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107569/nta-mwana-ateganya-urukundo-ruza-nyuma-yataye-amashuri-atangira-kubyina-ku-myaka-15-ibying-107569.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)