Hari inganda zizakomeza gukora muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri w
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Beata Habyarimana

Uretse abakorera mu isoko kandi na bo bacuruza ibiribwa, n'abakora ubucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli (Petrol), hamwe n'abacuruza imiti (Pharmacy) ndetse n'ibindi bicuruzwa bikenerwa mu rugo byemejwe, bazaba bemerewe gukora mu gihe cya Guma mu Rugo, abandi bose bazaba bahagaze kugira ngo hubahirizwe ingamba nshya zo kwirinda covid-19.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda iravuga ko kugira ngo imibare y'abandura idakomeza kwiyongera, abemerewe gukora basabwa gukoresha 30% by'abo basanzwe bakoresha, kandi bakazajya bafunga ibikorwa byabo guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba ku buryo saa kumi n'ebyiri bazajya baba bageze mu ngo zabo.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Beata Habyarimana, avuga ko hari umwihariko w'inganda zimwe na zimwe zizakomeza gukora.

Ati “Ntabwo ari inganda zose, nta n'ubwo ari inganda zose mu bikoresho by'ibanze, ahubwo n'inganda zabyemerewe na Minisiteri, kuko ikigamijwe ni ukugira ngo tugabanye urujya n'uruza ariko noneho habayeho kwitwararika kugira ngo inganda zikora nk'ibitunganya ku biribwa, izikora ibintu byangirika vuba, inganda nkeya mu bikora ibikoresho by'ubwubatsi, zibashe kuba zakomeza gukora”.

Ngo ntabwo izo nganda zizatonda kuri polisi kugirango zisabe uruhushya rwo gukomeza gukora ahubwo bazandika basaba ubusabe ku mbuga nkoranyambaga za minisiteri no ku mirongo ya terefone bazamenyeshwa mu itangazo kugira ngo babashe kwakirwa gusuzumwa no kwemezwa.

Mu gihe cya Guma mu Rugo abacuruzi barashishikariza gutekereza uburyo bazakoramo ubucuruzi bwabo mu gihe bazaba bagarutse, mu buryo bushoboka bwose bari hanze ahantu hafunguye, harangaye hari umuyaga ku materasi cyane cyane nka za restaurant, cyangwa za café pub bakagira ahantu bicara hanze byose bikareberwa mu gikorwa cyo kugira ngo ubucuruzi bwabo buzakomeze, kubera ko icyorezo kigihari kandi ubucuruzi bugomba gukomeza.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)