Me Ngoga ni umunyamategeko w’umwuga akaba amaze imyaka irenga 14 akorana n’ibigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda ndetse yanabaye Umwanditsi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC).
Ni inzobere mu bijyanye n’ubutabera bwifashisha ubukemurampaka, akaba yarakunze gukora cyane mu bijyanye n’ubukemurampaka mu rwego rw’ubucuruzi no gushyiraho politiki igena uburyo bukorwamo mu Rwanda no muri Afurika.
Me Ngoga kandi yabaye mu buyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse akaba yaragiye akora mu bigo bya leta, ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga itari iya leta.
Yanabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ihuriro ry’Abanditsi n’ibindi.
ICC ni urugaga ruhuza ibigo birenga miliyoni 45 byo mu bihugu birenga 100 ku Isi. Abanyamuryango barwo barimo sosiyete nyinshi zikomeye, imishinga mito n’iciriritse, amashyirahamwe y’ubucuruzi n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikomeye.
Uru rugaga rufite ububasha n’ubushobozi bwo guhuza inzego za leta n’abikorera hagamijwe ko abantu bakora ubucuruzi mpuzamahanga.