Ihirwe Regine yongeye gutakambira FERWAFA kubera APR yaryumyeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ihirwe Regine yandikiye perezida wa FERWAFA amutakambira kumukemurira ikibazo kuko APR WFC yanze gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

Mu ibaruwa uyu mukinnyi yandikiye FERWAFA yagaragaje ko APR WFC yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro wayo iyisaba kumurekura akaba yajya muri Rayon Sports.

Iyi baruwa ayitangira agira ati "Mbandikiye ngira ngo mbasabe kundenganura ku karengane ndimo nkorerwa na APR WFC, ababyeyi banjye bagiranye amasezerano atubahirije amategeko."

Yakomeje avuga ko umubyeyi we Muhiganwa Jean Pierre ari we wagiranye amasezerano na APR WFC tariki ya 28 Ugushyingo 2022 agomba kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2025-26, igihe yari afite imyaka 16, amaze kugira imyaka y'ubukure yasabye iyi kipe ko bagira amasezerano we yisinyiye ariko irabyanga, n'umubyeyi we tariki 13 Nyakanga yabandikiye abasaba gusesa amasezerano nabyo biranga.

Yagaragaje ko kandi tariki ya 24 Ugushyingo 2026 Komisiyo y'amategeko n'imiyoborere ya FERWAFA yasabye APR WFC ko imuha urupapuro rumurekura "ariko kugeza uyu munsi urwo rupapuro rundekura sinaruhawe sinanabwiwe n'impamvu ntaruhawe."

"Nyakubahwa muyobozi, umupira w'amaguru niwo undihira ishuri nkaba nsanga bagambiriye kunkura mu ishuri nkaba mbasaba kundenganura nkiga ntuje no kujya mu ikipe numvikanye nayo."

Tariki ya 7 Ugushyingo, Komisiyo y'Amategeko n'Imiyoborere muri FERWAFA
yarateranye yumva impande zombi, Ihirwe yisobanura ku kirego yatanze ndetse na APR WFC iriregura.

Iyi komisiyo yasanze Ihirwe yarareze asaba ko yahabwa ibaruwa isaba kurekurwa kuko yagejeje imyaka y'ubukure, akaba mbere yari yarasinyiwe n'ababyeyi be.

Iyi akaba atari impamvu yatuma ahabwa iyo baruwa, ahubwo azayihabwa hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 18.1 y'Amategeko ya FIFA arebana n'uko abakinnyi bahindura amakipe.

Iyi ngingo ivuga ko 'Umukinnyi uri munsi y'imyaka 18 ashobora gusinya amasezerano mu ikipe ariko akaba atarengeje imyaka itatu.'

Ihirwe Regine yatakambiye FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/ihirwe-regine-yongeye-gutakambira-ferwafa-kubera-apr-yaryumyeho.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)