Musanze: Umurambo w’umukobwa w’imyaka 12 uherutse mu kizamini cya leta wasanzwe umanitse mu giti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y’uko Iratuzi Solange wari urangije amashuri abanza yapfuye, yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque yavuze ko bagiye gukoresha ibizamini bya muganga ngo hamenyekane neza icyaba cyishe uyu mwana.

Yagize ati "Nibyo natwe twamenye amakuru ko uyu mwana amanitse mu giti mu ijosi harimo umupira bambara. Twarahageze duhamagara na RIB ngo idufashe. Kuri ubu umurambo wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ariko muri iki gitondo amakuru bampaye ni uko bagiye kumujyana ku Bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe ibizamini bya muganga habe hamenyekana icyaba cyamwishe.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo kizwi uyu mwana yari afite haba mu rugo no muri bagenzi be.

Ati “Nagerageje kubaza amakuru mu muryango niba nta makimbirane yari arimo ariko nasanze nta kibazo gihari haba mu babyeyi ndetse n’abana, ikindi ni uko no ku ishuri yigagaho nabo bambwiye ko nta kibazo bari bazi kuri uyu mwana."

"Igiti cy’avoka bamusanzemo ngo ejo mu gitondo yari yakizindukiyemo ahanura avoka, batunguwe no kubona rero mu masaha yakurikiyeho amanitsemo yapfuye. Bikekwa ko yaba yiyahuye kuko yari afite umupira yambaraga mu ijosi."

Yasabye ababyeyi kujya baganira kenshi n’abana babo kugira ngo bamenye neza ibibazo bafite hakiri kare bifatirwe umwanzuro.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)