Intambwe yatewe n’uruganda Masaka Creamery Ltd mu kugabanya ikoreshwa rya ’plastique’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruganda ruherereye mu Mujyi wa Kigali mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, rwatangiye gukora mu 2016, rukora yawurute (yogurts), ikivuguto, amavuta y’inka y’ubwoko butandukanye, fresh Cream, Ghee n’ibindi, byose bikenerwa n’abana ndetse n’abakuru.

Mu 2019 nibwo hasohotse itegeko ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri ’plastique’ bikoreshwa inshuro imwe hagamijwe kurengera ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’ uru ruganda, Igiraneza Julie, yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije batangije gahunda yo kugabanya gupfunyika mu bikoresho bikozwe muri plastique hagamijwe kubahiriza iri tegeko.

Ati “Nyuma y’aho leta isohoreye itegeko rijyanye no kubuza icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe, Masaka Creamery Ltd twatangiye gushaka ubundi buryo twakoresha kugira ngo bizadufashe gupfunyika ibicuruzwa kandi tubashe kugendana na gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije. Ubu twatangiye gupfunyika ibicuruzwa bimwe mu bikozwe mu mpapuro kandi bashobora no gukoresha mu rugo.”

Yavuze ko kuri ubu bari gutekereza uburyo bazagura imashini zishobora gukora ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa ari na ko harengerwa ibicuruzwa.

Ubushake bwo kureka plastique burahari

Igiraneza yavuze kandi ko nubwo baba bakora ubucuruzi na bo bifuza gukomeza kujyana na gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije.

Ati “Gukoresha ibikoresho bikozwe muri plastique ntabwo ari byiza ku bidukikije , natwe dukora ubucuruzi ariko ntabwo twakorera ahantu hatubahirizwa uburyo bwo kurengera ibidukikije, natwe rero byatunezeza cyane dukorera ahantu hatangiza ibidukikije.”

Ku wa 4 Kamena 2021, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, usanzwe uba tariki 5 Kamena ku rwego rw’Isi Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abikorera yamuritse umushinga uzatunganya imyanda ya ‘Plastique’ ikoreshwa inshuro imwe maze igakorwamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ikizakorwa muri uyu mushinga ni ukubaka uruganda ruzajya rukusanyirizwamo amacupa cyangwa ibindi bikoresho bya ‘Plastique’ bikoreshwa inshuro imwe maze bigakorwamo ibindi bikoresho, aho kubishyira mu muhanda cyangwa mu mirima aho byangiza ibidukikije.

Urwo ruganda ruzajya rugura iyo imyanda ya ‘Plastique’, aho ufite ikilo kimwe cy’iyo myanda kizajya kishyurwa 90 Frw, bivuze ko ufite ibilo 1000 yakwishyurwa ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe.

Naho ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe.

Masaka Creamery Ltd yatangiye gushaka ibikoresho byo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije
Uru ruganda rufite intego yo guca ibyinshi mu bikoresho bya plastique bapfunyikagamo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)