Muhanga: Umunyeshuri ufite uruhinja yashyiriweho uburyo bumufasha gukora ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Yahawe icyumba n
Yahawe icyumba n'ibindi bikenerwa ngo amerewe neza

Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga butangaza ko uwo mukobwa winjiye mu kizamini umwana we amaze iminsi ibiri gusa avutse, yahawe icyumba cya wenyine muri icyo kigo ari gukoreramo, kuko byari kumusaba kujya akora urugendo rwa kilometero eshanu asubira iwabo kuko yigaga ataha.

Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel, avuga ko uwo mubyeyi yagenewe ibyo umubyeyi wese ukibyara akenera harimo no gushakirwa uwita ku mwana we n'ibikoresho by'isuku bimufasha kwiyitaho.

Agira ati “Afite ibikenerwa byose byo kwita ku ruhinja, ibyo umubyeyi akenera birimo n'amafunguro y'umubyeyi, n'uwita ku mwana we ngo abashe gukora neza ikizamini, n'ubwo bigoye kuko yagakwiye kuba ari ku kiriri, nta kundi byari kugenda kuko byahuriranye n'ikizamini, ibyo ari byo byose na we ari kwiyumva kandi habayeho ikindi kibazo cy'ubuzima yafashwa kuko ari gukorera hafi y'ikigo nderabuzima”.

Birashoboka ko ingaruka za Covid-19 zatumye hari abakobwa benshi bari gukora ibizamini bonsa impinja

Ntabwo byari bikunze kumvikana mu bizamni bya Leta abakobwa baza gukora bonsa abana bato abandi bamaze igihe gito babyaye, hakaba hari abavuga ko byaba byaratewe n'igihe kinini abana bamaze bari mu ngo kubera Covid-19 kandi hari n'ab'igitsina gabo hafi yabo banabashuka.

Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu Karere ka Muhanga avuga ko usibye uwo mukobwa wabyaye yegereje igihe cy'ibizamini nta wundi wagaragaye wenda waba anatwite ngo umuntu abe yavuga ko ari icyorezo cyadutse mu bakobwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyabahejeje iwabo aho bakunze guhura cyane n'igitsina gabo.

Gusa avuga ko ishobora kuba imwe mu mpamvu zatuma hari abakobwa bagiye bumvikana hirya no hino ko bari gukora ibizamini bonsa abana cyangwa bamaze igihe gito babyaye, cyakora ngo ni n'indi ntambwe imaze guterwa mu burezi bw'umwana w'umukobwa aho atagitereranwa cyangwa ngo abuzwe amahirwe kubera gutwita no kubyara.

Yahawe ahantu hisanzuye abana n
Yahawe ahantu hisanzuye abana n'umwana we

Habyarimana avuga ko n'ubwo abakobwa bahabwa amahirwe ariko bitagakwiye kuba bagwa mu bishuko by'ubusambanyi kuko bishobora kubahagarikira amahirwe, agasaba abakobwa, abahungu n'ababyeyi gukomeza gufatanyiriza hamwe kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu.

Agira ati “Ni byo koko uwabyaye turamufasha akinjira mu bizamini akanitabwaho nk'umubyeyi ariko ntibikwiye kuko ari gukora arushye mu bihe bimukomereye ubundi yagakwiye kuba ari gutindirwa ikiriri, ni intambwe imaze guterwa ku kwita ku burezi bw'umwana w'umukobwa ariko hanakwiye gukomeza ingamba zo gukomeza kubarinda no kwirinda inda zitateguwe”.

Ubuyobozi buvuga ko muri rusange ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri y'icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye, n'ay'imyuga mu Karere ka Muhanga byitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Abana bose bakaba bari gukora ibizamini bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 hakaba hataraboneka ubwandu bushya mu bitabiriye ibizamini kugeza ku munsi wabyo wa kabiri mu gihe batatu barwaye bo bari gukora kandi ubuzima bwabo bukitabwaho kuko banitabiriye ibizamini by'umunsi wa kabiri.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)